Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Lagos, SP Benjamin Hundeyin yatangarije itangazamakuru ryo muri Nigeria, ko bakiriye ikirego cya Tiwa Savage, ushinja Davido kumutera ubwoba no kugaragaza ubushake bwo kumugirira nabi.
Ubwo yaganiraga n’Ibiro ntaramakuru bya Nigeria [NAN] yagize ati “Ndemeza ko twakiriye icyo kirego, kandi twatangiye iperereza.”
Tiwa Savage avuga ko intandaro y’uyu mwuka mubi, ari amafoto yatambukije kuri Instagram Story tariki 23 Ukuboza 2023, ari kumwe na Sophia Momodu wabyaranye na Davido, nyuma bagatandukana bashwanye.
Davido ngo yegereye abari hafi ya Tiwa Savage, ababwira kumugira inama kuko yababajwe cyane n’umubano afitanye na Sophia wagiye amwandagaza mu bihe bitandukanye.
Uyu muhanzi yarengejeho kuvuga ko ashobora kugirira nabi Tiwa Savage wahoze ari inshuti ye magara, ibintu byateye ubwoba uyu muhanzikazi agahitamo kwishinganisha muri Polisi.
Teebillz wabyaranye na Tiwa Savage nawe ntiyarebereye gusa, kuko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yarahiriye kwihorera kuri Davido, atangira guhishura amwe mu mabanga y’uyu muhanzi arimo kuba amaze imyaka isaga ibiri yaratereranye imfura ye.
Davido na Sophia nyuma yo kubyarana umwana w’imfura bise Imade Aurora Adeleke mu 2015, uyu muhanzi yashinjije uyu mugore kumugora no kwifuza kwigarurira imitungo ye yose akoresheje uburiganya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!