Uyu muhanzi yituye hasi ku rubyiniro ubwo yari atangiye kuririmba indirimbo yise “Circles”. Abaganga n’ikipe ishinzwe umutekano we bihutiye kumutabara nyuma yo gutaka cyane , bamufasha guhaguruka bamwerekeza mu cyumba abahanzi biteguriramo mbere yo kujya ku rubyiniro.
Nyuma y’iminota ine yose nta miziki icuranga abantu bibaza ikibaye kuri Post Malone , uyu muhanzi yahise agaruka asaba imbabazi ku bibaye ari nako ashimira abafana be kuba bemeye kumutegereza uyu mwanya wose.
Post Malone yagize ati “ Ndashaka kubashimira kubera kwihangana mwagize , mumbabarire hari umwobo utari watunganyijwe neza ku rubyiniro, nahakandagiye mpita nitura hasi bitunguranye, gusa ngiye gukomeza kubataramira.”
Nyuma y’igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter Post Malone yatangarije abakunzi be ko nyuma yo kuva kwa muganga ubu ari kumererwa neza abashimira ku masengesho yabo no kumuba hafi bagaragaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!