Umuratwa Priscillah, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Princess Priscillah, w’imyaka 20, wamenyekanye cyane mu Rwanda ku ndirimbo "Mbabarira" arerekeza muri Leta ya Calforiya ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku isaha ya saa moya z’umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2013.
Aganira na IGIHE, Priscillah yagize ati "Ndagenda uyu munsi California kwiga, tuzagaruka nitumara kwiga ntabwo wahita uvuga igihe wahita ugarukira ariko gahunda yo kugaruka irahari".
Yongeyeyho ati "Ndateganya kwiga amasomo yitwa international relation."
Priscillah abwira abakunzi be ko akibahoza ku mutima, kandi ko uko bizamushobokera azajya asohora indirimbo nshyashya. Yagize ati "Icyo nababwira ni uko mbakunda kandi ndabazirikana kandi urwo rukundo duhuriyeho ntabwo twakireka kandi niba banankunda ni uko bakwishimira ko nakwiga ; icyo Imana izanshoboza nicyo nzakora kandi nkagikora uko ikinshoboje."
Priscillah yabwiye IGIHE ko yari agifite indirimbo zigitunganywa muri studio ariko atabonye umwanya wo kuzirangiza. Ati "Nari mfite indirimbo natangiye ariko ntabashije kurangiza inyinshi zari zigiye no kurangira ku buryo mbonye uburyo nabikoraho. Gusa nta na kimwe nzi ku mikorere n’imitunganyirize y’indirimbo bya hariya ariko mbonye uburyo nakomeza icy’ingenzi ni amashuri."
Princesse Priscillah agiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika asangayo abandi bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane nka Meddy, The Ben, Kitoko, Alpha Rwirangira, K8 Kavuyo n’abandi.
Uretse kuba yarakundiwe ijwi rye ryakunze gushimwa n’Abafana benshi, Priscillah yakunze kuvugwa kubw’uburanga bwe n’inkuru za hato na hato z’urukundo na Mani Martin na King James. Gusa we yakomeje guhakanira itangazamakuru ko nta rukundo rudasanzwe yagiranye n’aba bombi ahubwo ko zari inshuti zo mu muziki.
Ijwi rya Priscillah ryongeye kurushaho kumvikanira cyane kuri iyi ndirimbo Bagupfusha Ubusa:



















TANGA IGITEKEREZO