00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Bzb The Brain agiye kurushinga

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 October 2013 saa 12:28
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira utunganya indirimbo (Producer) BZB The Brain ararushingana n’uwitwa Umutoni Neema, wavukiye mu Murenge wa Rwezamenyo ahazwi ku izina rya Majengo mu Mudugudu w’Intwari.
Bzb cyangwa Bizabe, w’imyaka 32, ubusanzwe yitwa Bizimana Aboullahab. Ni mwene Bizimana Assouman na Nadia. Yavukiye mu bitaro by’i Mibirizi ahahoze hitwa Cyangugu.
Azwi cyane nk’umwe mu batunganya indirimbo akaba anabarirwa mu batangije igikorwa cyo guteza imbere umuziki nyarwanda (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira utunganya indirimbo (Producer) BZB The Brain ararushingana n’uwitwa Umutoni Neema, wavukiye mu Murenge wa Rwezamenyo ahazwi ku izina rya Majengo mu Mudugudu w’Intwari.

Uhereye i bumoso ni Producer Bzb, umukunzi we Neema na Salima (mama muto wa Bzb )

Bzb cyangwa Bizabe, w’imyaka 32, ubusanzwe yitwa Bizimana Aboullahab. Ni mwene Bizimana Assouman na Nadia. Yavukiye mu bitaro by’i Mibirizi ahahoze hitwa Cyangugu.

Azwi cyane nk’umwe mu batunganya indirimbo akaba anabarirwa mu batangije igikorwa cyo guteza imbere umuziki nyarwanda by’umwihariko mu injyana ya Hip Hop.

Uyu Bzb, wakoze muri Studio ya Contact FM, niwe washinze Studio ya TFP “The Future Production” ndetse akaba no mu batunganya umuziki batangije injyana ya Hip Hop mu Rwanda banayiteza imbere.

Yakoreye bamwe mubaraperi barimo DMC, NPC, Pacson, Baric, Faysal, Riderman, Usher Junior, P’Fla, MS Mahoniboni, Meddy 4 U, Queen ally n’abandi batandukanye.

Ubukwe bwa BZB The Brain na Umutoni Neema, uheruka gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri KIE, buzamara iminsi ibiri.

Buzatangirira kuwa Gatandatu ku Kigo cy’amashuri cyo ku Ntwari, ku Cyumweru bukomereze i Gikondo mu Midugudu yo kwa Rujugiro guhera isa kumi (4pm).

Abageni bazatura Kacyiru.

BZB acuranga muri TFP yahoze munsi ya ETO Muhima
Bzb na bangenzi be
Nyakwigendera Nadia, nyina wa BZB
Producer Bzb ugiye kurushinga; afite imyaka 32
Producer Bzb ari mu bateje imbere Hip-Hop kuri ubu asigaye atunganya amafilimi
Umutoni Neema ugiye gushyingirwa na Bzb

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages