Dr Nganji yahawe icyo gihano kimwe na bagenzi be; Gatsinda Shema Blaise w’imyaka 38 na Dukuze Aury Chris w’imyaka 25 nyuma yo kugirana ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’Ubushinjacyaha.

Ubusanzwe gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ni icyaha gitagenwa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ubwo aba basore batabwaga muri yombi bivugwa ko bafatanywe udupfunyika tw’urumogi gusa bagiranye amasezerano n’u Bushinjacyaha ashingiye ku kwemera icyaha bari bakurikiranyweho ibizwi nka Plea Bargaining.

Ubusanzwe iyo ababuranyi bagiranye amasezerano ashingiye ku kwemera icyaha, bagira ibyo bemeranyaho ni ukuvuga uregwa n’Ubushinjacyaha, hanyuma bakabishyikiriza Urukiko rukemeza niba koko ayo masezerano yakwemezwa.

Urubanza rwo kwemeza ayo masezerano rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urukiko rwemeje ko rwakiriye ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha na Gatsinda Shema Blaise, Ngabonziza Dominique na Aury Chris Dukuze bagiranye ubwumvikane bw’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Urukiko rwategetse ko ayo masezerano yo guhanishwa umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe ashyirwa mu bikorwa.

Dr Nganji w’imyaka 31 wamamaye mu gutanya indirimbo z’abahanzi batandukanye bakoreye muri Green Ferry Music, yatawe muri yombi tariki 16 Ukwakira 2023.

Bivuze ko hakurikijwe ibyemejwe n’Urukiko bahise bafungurwa.

Ubusanzwe gusubikirwa igihano bivuze ko umuntu yakatiwe igifungo ariko yahawe igihe runaka cyo kongera kwitekerezaho no kwikosora cyangwa se yagiriwe imbabazi zo kutajya muri gereza.

Kenshi gusubika igihano bijyana ahanini no guhabwa igihe runaka igihano gisubitswemo.

Ni ukuvuga igihe runaka uwagihawe aba ategetswe kwitwararika kuko iyo akoze icyaha muri icyo gihe ahanwa haherewe kuri cya gihano yasubikiwe.

Producer Nganji wahamijwe gukoresha ibiyobyabwenge yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitse
Producer Nganji wahamijwe gukoresha ibiyobyabwenge yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitse