00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Piano agiye kwerekeza muri Supel Level

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 3 June 2013 saa 08:22
Yasuwe :

Umwe mu batunganya indirimbo uri mu bazwi cyane hano mu Rwanda, Piano ’The improvement’, wari usanzwe ukorera muri Studio Bridge Records, agiye kwerekeza muri Studio The Supel Level yari isanzwe ikoreramo Junior Multisystem.
Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Producer Piano yagize ati “Mu minsi ya vuba ndateganya kwerekeza muri The Supel Level.”
Piano akomeza avuga ko n’ubwo ateganya kwerekeza muri The Supel Level nta kibazo yaba afitanye n’iyi studio yari asanzwe akoreramo.
Piano (…)

Piano wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka “Byacitse” ya Kamichi aheruka gukora indirimbo “Mama Bebe”, indirimbo yumvikanamo amagambo ’The Supel Level’, kimwe mu bigaragaza ko yatangiye gukorana n’iyi studio.

Ntiharamenyekana uzasimbura Piano muri Bridge Records.

Piano ni umusore wambaye ikoti ry’umweru ugaragarana ahantu henshi ari kumwe na Mico muri iyi ndirimbo " Bye Bye"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages