Producer Ndikumukiza Samuel watunganyije nyinshi mu ndirimbo za Dominic Nic, watunganyije Album “Njyana i Gorogota” ya Alexis Dusabe, nyinshi mu ndirimbo za Liliane Kabaganza, iza Korali Ambassadors, iza Korali Hoziana n’abandi bahanzi azerekeza mu minsi ya vuba muri Norvege murigahunda z’umuziki zirimo no kuwiga by’umwuga.
Ndikumukiza avuga ko amaze kugera ku rwego rwishimirwa n’abantu benshi bitewe n’indirimbo yakoze, ariko ngo igihe cye cyo kujya kwiga umuziki kirageze.
Ati “Namenyekanye buhoro buhoro ariko ubu inzozi zanjye ni ukwiga umuziki, ngakora ibintu nize nsobanukiwe neza kuko hari nk’injyana umuntu yumva, akumva ziraryoshye, ariko kubera ko utazi imirongo yazo (notes musicales), ukaba utazicuranga uko bikwiriye, ariko mu mashuri barakwigisha bakakwereka umurongo ugomba gucurangiramo kuburyo ibyo bintu ubikora nka formule wize.”
Samuel usanzwe ari umukristo mu itorero rya ADEPR Gakinjiro, avuga ko kwiga kwe bizagira uruhare mu kwagura ubwami bw’Imana, ati “Mu mpera z’uyu mwaka nzajya kwiga umuziki muri Norvege, ariko vuba aha nzajyayo hari gahunda mfiteyo zirebana n’umuziki. Nyuma yo kwiga nzaza mfashe abahanzi b’Abanyarwanda cyane ab’indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo dufatanye kwagura ubwami bw’Imana.”
Ndikumukiza Samuel ni umu Producer umaze gukorana n’abahanzi benshi, dore ko ahanini aganwa n’ababa bakeneye ko indirimbo zabo zisohoka muri studio zicuranze mu buryo bw’umwimerere “Live”, by’umwihariko ku baririmba injyana zihimbaza Imana.
Yamenyekanye cyane akorera Aaron Nitunga muri studio ya East Africano Sound, ariko ubu tyari asigaye yikorera muri studio yise NDIK S. PRO (Ndikumukiza Sound Production).



















TANGA IGITEKEREZO