Byajyaga bivugwa hanze ko hari bamwe mu bantu batanga abo mu miryango yabo ngo bicwe nk’ibitambo none no mu Rwanda byahageze; ubu amakuru yari ari gucicikana avuga ko Producer Ray-P nawe yaba yaratanze nyina nk’igitambo. Uyu Ray P nawe yemera ko yumvise iby’aya makuru ariko akavuga ko ari ikinyoma.
Hagati muri uku kwezi kwa Kamena, tariki ya 12-06-2013, Producer Ray P, wakoze indirimbo Bagupfusha Ubusa, yapfushije umubyeyi (nyina), nuko bitangira guhwihwiswa ko uyu Ray P yaba yaragize uruhare mu iyicwa rye.
Bamwe bavuga ko Ray P yaba yaratanze nyina nk’igitambo kugira ngo ajye mu muryango w’abitwa “Illuminati”, agatsiko k’abantu bivuga ko batemera Imana bakize cyane n’ibyo bakora bikabahira.
Aganira na IGIHE, Ray P yavuze ko nawe aya makuru yagiye ayumva ahantu hatandukanye. Ati “Ngenda mbyumva, numva babivuga nk’uko nguko. Nca nko mu kabari nkumva barabimbwiye, nkabona babyanditse kuri facebook....”
Tumubajije icyo we abivugaho iyo amaze kubyumva, Rap P yagize ati “Ndabibona nkicecekera kuko baba bari kubeshya. Baba batazi ibyo barimo.”
Yongeraho ati “Ababivuga mba nkeka ko basaze, wowe watanga umubyeyi wawe? Umubyeyi wanjye yishwe na diyabete.”
Uyu nyina wa Ray P yapfuye afite imyaka 74. Yari asanzwe arwaye indwara ya diyabete, ari nayo yamuhitanye. Yapfuye mu gihe Ray P yari yaratembereye mu gihugu cya Kenya, muri gahunda z’umuziki.
Ray P avuka ari umwana wa kane mu muryango w’abana barindwi. Muri abo bana, uretse abapfuye niwe wenyine uba mu Rwanda.
....Andi makuru ya Ra P
Inzu ya Producer Ray P itunganya umuziki izwi ku izina rya Ray Music yafunzwe n’ubuyobozi. Iyi nzu iri i Nyamirambo aho iteganya n’ibiro by’Umurenge wa Rwezamenyo n’iby’Akagari Rwezamenyo I, ari nabo bayifunze.
Mu minsi mike ishize ubuyobozi buherutse gusanga abasore bikingiranyemo banywa ibiyobyabwenge nuko bafata icyemezo cyo kuyifunga.
Aganira na IGIHE Ray P yatangaje ko aho aviriye muri Kenya yakurikiranye iby’ifungwa rya Studio ye bakamubwira gushaka bimwe mu byangombwa abura ikabona gufungurwa.
Ati “Mu Cyumweru gitaha iraba yafunguwe.”



















TANGA IGITEKEREZO