Uyu musore w’imyaka 23 akomeje kurya ku matunda yashibutse ku ndirimbo yise “Calm Down” yakoze mu 2022 ikaba igikunzwe kugeza n’ubu hirya no hino ku Isi. Iyi ndirimbo yasubiranyemo na Selena Gomez niyo itumye uyu muhanzi wo muri Nigeria aza imbere y’abandi bo muri Afurika bahataniye ibihembo muri MTV Video Music Awards uyu mwaka.
Iyi ndirimbo ihataniye ibihembo bitatu birimo, indirimbo yahuriweho y’umwaka (Collaboration of the Year) , indirimbo y’umwaka (Song of the Year) n’ indirimbo nziza ya Afrobeats (Best Afrobeats).
Ibi bihembo uyu mwaka byongerewemo icyiciro cya Afrobeats kigiye gutangwa ku nshuro ya mbere gihuriyemo indirimbo z’abahanzi batandukanye bo muri Afurika.
Indirimbo zihatanye muri iki cyiciro zirimo, “Rush” ya Ayra Starr, “It’s Plenty” ya Burna Boy, “Unavailable” ya Davido na Musa Keys , ”Bandana” Fireboy DML & na Asake , “People” ya Libianca , “Calm Down” ya Rema na Selena Gomez , “2 Sugar” ya Wizkid na Ayra Starr.
Ibi bihembo bizatangwa tariki 12 Nzeri 2023 mu nyubako ya Prudential Center iri New Jersey.
Muri uyu mwaka Taylor Swift na SZA nibo bayoboye abandi dore ko bahataniye ibihembo umunani bakurikiwe na Doja Cat, Miley Cyrus, Nicki Minaj, Olivia Rodrigo, Sam Smith na Kim Petras bahataniye ibihembo bitanu.
Habururwa abahanzi 35 bahataniye ibi bihembo ku nshuro ya mbere.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!