Nyuma y’aho Ricky Password asanze agomba kurushaho kumenyekanisha ibihangano bye, ndetse no kwegera abakunzi be muri rusange agiye kuzenguruka u Rwanda ataramira abakunzi b’ibihangano bye, muri ibyo bitaramo ateganya gukora icya mbere kizahera i Rwamagana ku itariki ya 8 Kamena 2013.
Ricky Password ntazakora ibyo bitaramo wenyine, kuko azaba ari kumwe n’umwe mu bahanzi barimo kuzamukana imbaraga muri muzika uzwi kuizina rya Sacha Kat ndetse na Kid Gaju umwe mu basore ubarizwa mu itsinda rya Goodlife risanzwe ririmo Radio & Weasel bo muri Uganda.
Ibi bibaye nyuma y’aho abahanzi benshi barimo kuzamuka usanga bamaze kumenya agaciro k’ibihangano byabo aho gutega amazina akomeye muri muzika ko ariyo abaha uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano byabo nko kubatumira mu bitarabo.
Reba agace k’indirimbo "Umukunzi utazwi" ya Ricky Password.



















TANGA IGITEKEREZO