Umuraperi Gatsinzi ‘Riderman’ Emery arahakana amakuru avuga ko muri iyi minsi atajya imbizi na mugenzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black.
Mu kiganiro na IGIHE, Rideman yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na AmaG The Black, ndetse nta n’ikirageza gutumba hagati yabo.
Yagize ati: “Nta kibazo habe na kimwe mfitanye na we kandi nta n’icyo tuzagirana, kuko kugeza ubu akibarizwa mu Bisumizi nk’ibisanzwe, kandi mufata nk’umuvandimwe wanjye rwose, tunakorana neza ”.
Ku murongo wa telefoni, AmaG The Black na we yagize ati: “ Ariko abantu bavuga ibyo baba babikoye he koko? Jyewe nta kibazo mfitanye na Riderman, kuko n’ubu ndi mu Ibisumizi Record tunari kumwe pe”.
Ama G The Black yashimangiye ko atigeze na rimwe aba umwe mu bahanzi babarizwa muri ‘The Super Level’ n’ubwo akunda gufatanya nabo mu ndirimbo, ahamya ko akibarizwa mu ‘Ibisumizi Record’, inzu itunganye umuziki ya Riderman, kandi atewe ishema cyane no kuba ari Igisumizi.
Reba indirimbo ya Riderman na Neg G The General yitwa "Arankurura" hano:



















TANGA IGITEKEREZO