00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na King James barasaba buri wese gutora Nyamitali

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 8 November 2013 saa 04:12
Yasuwe :

Abahanzi Riderman na King James bavuga ko inota rimwe rya buri munyarwanda rikinewe kugira ngo Nyamitali akomeze mu irushanwa rya Tusker Project Fame riri kuba ku nshuro ya gatandatu(TPF6), kuko byababaza benshi aramutse adakomeje.
Rumuriza James cyangwa King James avuga ko ari umwe mu banyarwanda bifuriza amahirwe Nyamitali Patrick na Phionah bari mu marushanwa ya TPF6, ariko by’umwihariko ngo Nyamitali wasibijwe akeneye amajwi menshi kugira ngo yimuke mu kiciro arimo.
King James ati (…)

King James ati “Byaba byiza ahubwo buri wese umaze kumenya ko Nyamitali akeneye amajwi ahise atora akirengagiza ibyo abantu bakunze kuvuga ngo ‘Ijwi ryanjye ntacyo ryamara’ oya narishyireho kuko rirakenewe buriya hari n’abandi baramutse bongereye amajwi yabo byagirira akamaro cyane Nyamitali bigatuma akomeza mu irushanwa”.

Uretse Riderman na King James n'abandi bahanzi barashishikariza abanyarwanda gutora Nyamitari; uyu ni Mani Martin

Riderman uherutse kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 3 (PGGSS 3) na we yagize icyo asaba Abanyarwanda ati “Inkingi imwe ntigera inzu, turasaba rwose abanyarwanda gukoresha amajwi yabo batora Nyamitali, erega ashobora no gutwara iri rushanwa.Ishema ryacu nk’abanyarwanda dukomeze turisigasire nk’uko Alpha yaryegukanye tumushyigikire na we ahubwo azatware iri rushanwa kuko arabizi(kuririmba), Abanyarwanda dushyire hamwe tumutore”.

Ati "Nanjye ndasaba Nyamitali gukomeza ibyo azi, azi icyo gukora! nacyongeremo imbaraga".

Uretse Phionah na we uhagarariye u Rwanda wabashije gukomeza adasibijwe(Prohibition), Nyamitali yasibijwe hamwe n’abandi baturuka mu gihugu cya Uganda, Soudan na Afurika y’epfo mu gihe benshi mu banyarwanda bazi imiririmbire ye bemeza ko ntacyo banenga ku miririmbire ye.

Gutora Nyamitali bikorwa horezwa ijambo "Tusker 9" kuri +254739966811.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages