Iki gitaramo kizaba mu ntangiro za 2023 i Glendale, muri Leta ya Arizona.
Rihanna yaherukaga kugaragara ku rubyiniro mu 2018 ubwo yari mu gitaramo giherekeza ibirorori byo gutanga Grammy Awards.
Kugeza ubu byemejwe ko Rihanna azaririmba muri Halftime show izaba iba ku nshuro ya 57.
Iki gitaramo kiba ku mu mukino wa nyuma wa National Football League (NFL).
Rihanna ugiye kugaruka ku rubyiniro ari umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye n'umuraperi A$AP Rocky.
Si ubwa mbere Rihanna asabwe kuririmba muri iki gitaramo dore ko mu 2019 bamusabye kukizamo ariko akabyanga, avuga ko ntacyo bigiye kumumarira kuko yari ahugiye mu bushabitsi.






Ibitekerezo 0