00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna yaciye amarenga yo kwibaruka umukobwa

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 22 December 2023 saa 09:34
Yasuwe :

Umuhanzikazi Rihanna yahishuye ko we n’umugabo we, A$AP Rocky, bamaze igihe bagerageza uburyo babyara umwana w’umukobwa.

Ni ingingo uyu muhanzikazi yagarutseho mu kiganiro yagiranye na ENews.

Rihanna yavuze ko kubyara umwana w’umukobwa aricyo kintu atarakora kandi kiri mu by’ibanze yari akwiye kwitaho.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’ikintu atarakora yavuze ko nubwo kugeza ubu atarabigeraho bitavuze ko bitazaba.

Yagize ati “Kugira abakobwa nicyo kintu ntarakora, ndi kurwana nka 75% kugira ngo ubutaha azabe ari umukobwa. Nizeye ko bizakunda”

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko atazigera ahatiriza abana be b’abahungu kubaho ubuzima badashaka, ahubwo ko azabareka bakihitiramo uburyo bubabereye bwo kubaho.

Yatanze urugero rw’uburyo umwana we w’imfura RZA ari gukura atinya camera ku buryo abona ubuzima bw’ubwamamare atazabukunda.

Robyn Fenty Rihanna w’imyaka 35 atangaje ibi, mu gihe we n’umugabo we A$AP Rocky basanzwe bafite abana babiri b’abahungu, uwitwa RZA Athelston na Riot Rose.

Rihanna yaciye amarenga yo kwibaruka umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages