Nyuma y’aho King James yari umwe mu bahanzi babarizwa muri studio ya Kina Music akorana na Producer Clement, gusa bikaza kugera igihe King James akava muri iyo studio, kuri ubu urubuga rwe rwa facebook rwaje kwibwa n’umuntu utazwi ahita ashyiraho imwe mu ifoto igaragara mu mashusho y’indirimbo “Kanda amazi” yakozwe n’abahanzi babarizwa muri Kina Music. Gusa King James ashyira mu majwi cyane Kina Music ko yaba ariyo ibyihishe inyuma.
Nk’uko King James yabitangarije umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro cy’imyidagaduro kuri Magic fm yagize ati: “Byarantunguye cyane kubona ifoto igaragara mu mashusho y’indirimbo “Kanda amazi” y’abahanzi bakorera muri studio ya Kina Music iri kuri profile yanjye kuri facebook, byatumye ntekereza ko ari umwe mu bantu babarizwa muri iyo studio ya Kina Music, kuko iyo aba ari undi muntu wahakinze facebook yanjye yajyaga gushyiraho ibindi bintu ariko bitari iyo foto”.
Ubwo twegeraga Clement umuyobozi wa Kina Music ku itariki ya 15 Kamena 2013 aho yari ari muri roadshow yabereye i Gicumbi, yagize ati: “Ibyo bintu se bishoboka gute? Ntabwo nzi compte ya King James akoresha kuri facebook ye, kandi niyo naba nyizi sinabona umwanya wo kujya kwinjiramo kuko ntacyo byamarira, ariko icyo navuga ni uko biba bitoroshye kugirango umuntu yinjire muri compte yawe atazi umubare w’ibanga ‘password’ukoresha, gusa nimb byaranabayeho ubwo nta kundi.”
Indirimbo "Kanda amazi" yavuyemo ifoto yashyizwe kuri facebook ya King James.



















TANGA IGITEKEREZO