00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruti Joël yahishuye icyatumye asubika gutaramira i Burundi ku munota wa nyuma

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 18 December 2022 saa 09:50
Yasuwe :

Umuhanzi Ruti Joël yakomoje ku mpamvu atigeze ataramira abuturage bo mu Burundi mu gitaramo cya ’Caravane de rire’, nk’uko byari biteganyijwe ku wa Gatanu.

Ruti Joël wari utegerejwe na benshi mu gitaramo cyagombaga kubera i Burundi, yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram itangazo yihanganisha abakunzi be kuba atarabasusurukije kandi yari kuri gahunda.

Uyu musore wari wageze i Burundi yatangarije IGIHE ko hari ibyo yumvikanye n’abateguraga igitaramo cya Caravane de rire ariko ntibabishyire mu bikorwa, bigatuma ahagarika kujya ku rubyiniro ku munota wa nyuma.

Yagize ati "Nagiye niteguye kuririmba ariko abantu bateguye igitaramo nta kintu na kimwe twumvikanye bashyize mu ngiro. Byatumye mvayo ntaririmbye."

Yakomeje agira ati "Icyakora nubwo ntaririmbye, byampaye umwanya wo kumenyekanisha ibihangano byanjye hariya no kubararikira album yanjye nshya nitegura gusohora."

Iserukiramuco rya Caravane de rire uyu musore yari gutaramiramo, rimaze iminsi riba mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ruti Joël w’imyaka 26 ufite umwihariko mu kuririmba Injyana ya Kinyarwanda. Aherutse gusohora indirimbo yise ‘Cyane’. Mu minsi ishize yatangaje ko yitegura gusohora album ye ya kabiri.

Ruti Joël yavuze ko kudataramira i Burundi atari we byaturutseho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages