Umuhanzi Katihabwa (Nzeyimana) Michelle Samantha wo mu Burundi, witabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame 5, anaza ku mwanya wa kabiri ishuro ebyiri mu marushanwa akomeye mu Burundi ya PRIMUSIC, amaze icyumweru ari mu Rwanda.
Uyu muhanzi, wari wazanywe mbere na mbere no gutarama mu gitaramo cy’Abarundi baba mu Rwanda, yanakorewe indirimbo na Producer Pastor P.
Samantha kandi yabashije gukorana indirimbo n’umuhanzi Big Fizzo wo mu Burundi, uyu bakaba bari basanzwe bafitanye indirimbo.
Samantha, watembereye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Ntara y’i Burasirazuba, avuga ko yashimye uko Abanyarwanda bamwakiriye. Gusa avuga ko atari ubwa mbere aza mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Samantha wasubiye mu Burundi, kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Nishimiye uko mu Rwanda banyakiriye kandi nakoranye indirimbo na Pastor P”.
Samantha avuga ko umuziki wo mu Rwanda asanga warateye imbere cyane, bitewe n’uko hari abashoramari bamaze gutangira gukorana n’abahanzi, akavuga ariko ko mu Burundi naho abona bigenda birushaho kuza.
Umva ikiganiro aheruka kugirana na IGIHE, ubwo yari mu isozwa rya PRIMUSIC:



















TANGA IGITEKEREZO