Mu Rwanda, hari ibigo byinshi bikora ubucuruzi butuma biharanira guhora ku isonga. Ariko se bijya byibuka ko umubumbyi atungwa n’inkono, ngo uwo mushushanyi witanze, uwo muririmbyi wasaraye, iyo ntore yatagangaye, uwo musizi wikoze ibwonko n’abandi babisingiza mu buryo buhanitse bwo kubyamamaza (Branding)? N’iyo nta gihembo yaba abikoreye, bene guhayagizwa bakamugeneye ishimwe, rimwe abanyarwanda bitaga agahimbazamusyi.
Kuva inzoga PRIMUS yagera mu Rwanda, umuhanzi wa mbere wayiririmbye ni Buhigiro Jacques mu myaka isaga 40 ishize, mu ndirimbo yise "Mubaze Primus". Uwa kabiri ni Igisumizi Riderman, umwe rukumbi mu batwaye PGGSS wibutse kuyishimira ayitura indirimbo. Undi twaganiriye ubiteganya, ndetse ngo akazayiririmba nk’igisigo ni Senderi Tuff-Hit. Ese tutarebye abayiririmbye mbere n’ababiteganya, mu by’ukuri ninde muhanzi wamamaje PRIMUS kurenza abandi mu mateka yayo? Akwiye irihe shimwe?
Iyo havuzwe Knowless mu gitaramo humvwa umuhanzi, byavugwa mu kabari bakumva “Byeri”
N’ubwo nta bidasanzwe Ingabire Butera Knowless yakoze kugira ngo yitirirwe icupa rishya rya Byeri ya Bralirwa ya Primus, kuba byonyine byarabaye kandi iri zina rikazahoraho mu gihe cyose iyi byeri izaba iriho, ndetse n’iyo yavaho rikazasigara mu mitima y’abayisomye bagacurura, rikazatura no mateka ahoraho ya byeri mu Rwanda, birahagije kugira ngo biheshe uyu mwari ishimwe ry’akataraboneka rya "PRIMUS Branding"
Kuba icupa ryariswe Knowless byatumye ryitabirwa cyane, ndetse mu ikubitiro abatari bake bemezaga ko n’inzoga irimo yengetse bisumbyeho, ko ngo itameze nka Primus yari isanzweho. Iyi myemerere yashushe nk’icika ubwo BRALIRWA yemezaga ko nta Primus nshya yasohotse ahubwo hakozwe gusa icupa rishya.
Kwitabirwa mu ikubitiro kw’iri cuipa ryiswe "Knowless" byatumye rikomeza gukundwa, ku buryo n’uyu munsi abacuruzi, abaranguza n’abanyatubari bemeza ko ari yo makaziye anyobwa agashira vuba, kandi ko iyo "Knowless" ibuze mu kabari haboneka icyuho mu binyobwa.
Kuba iri cupa rishya rya mili litiro 500 za Byeri ya Primus ryarashyizwe ku isoko kuwa 29 Kamena 2013 ntibibuza n’uwinjiye mu gihugu nyuma yaho kwinjira mu ibari (bar) asaba Knowless ikonje cyangwa ishyushye, atitaye ku kumenya inkomoko y’inyito.
Birashoboka cyane ko mu myaka 57 iri imbere (2072), Butera Knowless azaba atakiririmba, ariko ntibizakuraho ko inzoga izaba ikimwitirirwa, dore ko n’umwana uvuka none n’uzavuka ejo bazabyiruka babaza ngo "ariko nzoga yitwa ’Knwoless’ byagenze bite?"
Igisubizo cyose cyatangwa ni "Branding" izaba ikomeje. Muri iyo myaka tuvuze kandi, n’iyo BRALIRWA yazaba yarakuye Primus ku isoko (ntibabiteganya), ntibyazabuza abakuze kuyibukira kuri byinshi. Dufate urugero, icyo gihe nihavumburwa inzoga nshya yitwa"Vulgus" igahabwa icupa nk’iri rya Knowless, ababyiruka bayinywa ubu bazajya banywa “Vulgus” bayita inzoga y’urukumbuzi, ibakumbuza "Knowless" yo mu buto bwabo.
Senderi Inter/Tuff-Hit, Indashyikirwa mu kwamamaza PRIMUS
Ntibisaba ikizamini cyangwa ubushakashatsi budasanzwe ngo buri wese abone ko haba mu mahiganwa cyangwa hanze yayo, Umuhanzi Eric Nzaramba Senderi International Tuff-Hit Harvard Three-D ari we uza ku isonga mu kwamamaza BRALIRWA mu buryo ntisukirwa, by’umwihariko ikinyobwa cyayo PRIMUS, kandi akabikora mu buryo buri wese ubibonye asigara yibaza igihe byamufashe kubitekereza, kubishushanya (Design), no kubishyira mu bikorwa.
Kugeza none, Senderi Inter-Hit Tuff-Hit 3D, ni we muhanzi wenyine wafumishije imyenda iriho ibirango by’ikinyobwa PRIMUS yamamaza, anabikora atyo nk’impuzankano y’ababyinnyi be bose.
Kimwe mu by’ibanze byaranze Senderi mu gukora “Branding” idasanzwe ya PRIMUS, ni uko yazanye ubuzima bushya mu marushanwa ya PGGSS, kuko akinjiramo ku nshuro ya mbere, hari impinduka zahise zigaragaraza.
Iyo Senderi atagera muri Guma Guma, biragoye kwemeza ko hari kuzaboneka umuhanzi uhinduka ingagi mu birunga, agahinduka inka i Nyagatare, akaba umunyonzi i Rwamagana, agashoka injumbure i Byumba, n’ibindi. Kureba kure nk’uku ubwabyo ni ubundi buhanzi bwimbitse, bukurura abakiliya b’icyamamazwa, kandi bwongera ibirungo mu bitaramo byamamaza. Ni agahigo k’umwihariko ntasangirwa wa Senderi Tuff-Hit. Igitangaje muri ibyo byose, ntasiga icupa rya PRIMUS.
Izina Senderi Hit ni ryo ryasigaragara mu bitekerezo bya benshi nyuma ya buri gitaramo, kuko kwibagirwa indirimbo biroroshye, kwibagirwa imibyinire birashoboka, ariko biragoye ko umusaza, umukecuru n’umwana bibagirwa uwaje yambaye inka, ingagi se cyangwa ibindi.
Mu gihe benshi bibwiraga ko SENDERI yamazeyo udushya twe muri PGGSS ebyiri yitabiriye mbere, kuri iyi nshuro, yabatunguje icupa rinini rya PRIMUS, yajemo mbere yo kuririmba. Bamwe bibwiraga ko rizanywe imbere nk’umutako (Decor), babona SENDERI Super Tuff-Hit arasesekaye. Ibi nabyo ni uburyo bwo kwamamaza (Branding), utavuze menshi.
Senderi Tuff Hit nta kindi kinyobwa ajya ahemba abamwizihiye kitari Primus, kandi akabasaba kuyizirikana. Senderi niwe muhanzi wenyine wagaburiye abaje mu gitaramo cye, kandi bose bakanywa PRIMUS gusa gusa.
Mu marushanwa ya PGGSS, Senderi niwe wenyine ugira udushya twihariye tudasangiwe n’abandi, kuko ari abahanzi bagenzi be, ari abafana be, ari abamupinga, ari abakemurampaka (Judges/Jury), ari BRALIRWA ubwayo, ari abanyamakuru, n’abandi, bose uko bakabaye baba bibaza bati: " Uyu munsi Senderi aradukorera ibimeze bite?" No mu biganiro byabo kandi, Senderi niwe ufatwaho umwanya munini mu kuvugwa n’abanyamakuru, iyo basobanura ibyakozwe mu bitaramo bya PRIMUS Guma Guma.
Iyi nyandiko ntigamije kuveba BRALIRWA nk’aho itita ku bahanzi, kuko ibyo ikora ni byinshi, ni nayo iri ku isonga mu kubateza imbere mui buryo bugaragara. Ariko nk’ikigo cyamamaza, ntibari bakwiriye kureba uwitwa ko yahize abandi mu kugorora umuhogo ngo bicire aho, ahubwo bajye bareba n’uwahize abandi mu kwamamaza ibyo bashaka kumenyekansiha.
Iryo shimwe ribonetse, n’abandi bahanzi bazajya bategura bazi neza ko batari mu irushanwa ryo kubyina no kuririmba gusa, ko ahubwo bagomba no kurushanwa kwamamaza umuterankunga wabo Mukuru. Kugeza uyu munsi agahigo karacyari aka Senderi Tuff-Hit, ubibona ukundi atunomoze.
NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter:@intwarane



















TANGA IGITEKEREZO