Eric Senderi, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’icyunamo, nyuma akaza kwibanda ku ndirimbo z’amakipe y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda mbere yo kuyoboka indirimbo ziganisha ku rukundo rwa babiri, kuri ubu ari gusaba urukiko ko ku mazina asanzwe yitwa hakiyongeraho mu buryo bwemewe n’amategeko amashya, ariyo "International Hit".
Aganira na IGIHE, Senderi yagize ati: “ Njye impamvu yatumye ntanga mu rukiko izina maze iminsi nitwa International Hit, ni uko maze kubona ko hari ikintu rimaze kumfasha muri gahunda yanjye y’umuziki, akaba ari mpamvu numva rya kongerwa ku mazina yanjye nsanzwe nkoresha ariyo Eric Senderi”.
Ubusanzwe mu byangombwa by’uyu muhanzi hagaragaramo amazina Eric Senderi gusa; mu gihe urukiko ndetse n’izindi nzego zibishinzwe zamwemerera ko ku mazina ye hiyongeraho amashya yifuza byemewe n’amategeko, mu ndangamuntu ye azatangira kujya yitwa "Eric Senderi Intenational Hit".
Kugeza ubu Senderi International Hit, ni umwe mu bahanzi 11 bakunzwe hano mu Rwanda bazitabira amarushanwa ya PGGSS III y’uno mwaka wa 2013.
Reba indirimbo “Icyomoro”, imwe mu ziheruka uyu muhanzi yashyize ahagaragara..



















TANGA IGITEKEREZO