Nyuma yo kwinjira muri Rockhill Music, Shaffy yafashijwe gukora no gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Akabanga’. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye ya mbere “Sukuma” akoze kuva yatizwa amaboko na The Ben.
Aganira na IGIHE, Shaffy yatangaje ko bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo nshya ndetse mu cyumweru kimwe gusa baba bamaze kuyasohora.
Kalisa Uzabumwana Sharif [Shaffy] watangiranye na Rockhill afite imyaka 21, yavukiye mu Mujyi wa Kigali aranahakurira, kugeza afite imyaka 9.
Yize mu Rwanda amashuri y’incuke, umwaka wa mbere n’uwa kabiri by’amashuri abanza ayiga ku Kabusunzu, nyuma ababyeyi be bimukira muri Uganda aba ariho akomereza, baza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.
Shaffy n’umuryango we baba mu Mujyi wa Nashville ariho naho yiga muri kaminuza mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa.
Indirimbo ye ya mbere yise ‘Akabanga’ ikijya hanze yakoze ku mitima ya benshi bakunda ibihangano byuzuye urukundo, batangira kumwiyumvamo mu buryo buhambaye. Ibi byanatumye The Ben amukunda yifuza kumusinyisha mu nzu ifasha abahanzi yashinze yitwa Rockhill Entertainment.
Shaffy yatangaje ko indirimbo ye nshya mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yakozwe na Lick Lick nubwo amashusho yo atarajya ahabona.
Umva hano indirimbo nshya Shaffy yise Sukuma, ya mbere akoze kuva yinjiye muri Rockhill Entertainment



















TANGA IGITEKEREZO