Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, Umunyabigwi mu muziki Shaggy yongeye kwifashisha Bruce Melodie mu gitaramo gisoza ‘i Heart Radio Jingle Ball Tour’
Iki gitaramo cyabereye muri Amerant Bank Arena iherereye i Miami muri Leta ya Florida, cyahuruje imbaga y’abantu basaga ibihumbi 20 bari bagiye kwihera ijisho ibyamamare bakunda.
Mu mashusho i Heart Radio yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Shaggy na Bruce Melodie bari kuririmba indirimbo ‘When she is Around’ bakoranye, abantu babafasha kuyiririmba.
Mbere yo gutarama Shaggy yabwiye i Heart Radio ko yumvise indirimbo ‘Funga Macho’ Bruce Melodie yari yashyize hanze, ikamutwara umutima agasaba uyu muhanzi wo mu Rwanda ko bayisubiranamo.
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki w’isi barimo Nicki Minaj, David Kushner, Ludacris, Florida, Kenya Grace, Nicky Jam, Marshmello n’abandi batandukanye.
Si ubwa mbere Shaggy yifashishije Bruce Melodie muri ibi bitaramo, kuko tariki 28 Ugushyingo 2023 yamwifashishije gutaramira abantu basaga ibihumbi 14 bitabiriye igitaramo ‘i Heart Radio Jingle Ball Tour’ cyabereye muri Dickies Arena mu mujyi wa Dallas.
Bruce Melodie umaze iminsi azenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu gitaramo kizafasha abafana be batuye muri iki gihugu gusoza umwaka wa 2023. Iki gitaramo kizabera mu nzu y’ibitaramo izwi nka Aura iherereye mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, tariki 30 Ukuboza 2023.
Kwinjira muri iki gitaramo cya mbere bwite uyu muhanzi akoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni $60 mu myanya isanzwe, mu gihe mu myanya ya VIP ari $100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!