Nubwo itariki y’urubanza itaratangazwa, urukiko ruherereye mu mujyi wa Esplugues de Llobregat hafi y’umujyi wa Barcelona, rwemeje ko Shakira w’imyaka 45 agomba kuburanishwa ku byaha bitandatu akekwaho byo kunyereza imisoro.
Ku itariki 27 Nzeri 2022 nibwo urukiko rwemeje urubanza rw’uyu muhanzikazi ukomoka muri Colombia, uregwa kuba atarishyuye miliyoni 13.5 z’amayero z’imisoro ku nyungu yinjije hagati y’imyaka ya 2012 na 2014.
Ubushinjacyaha buvuga ko muri iyo myaka yamaze igihe kirenze amezi atandatu aba muri Espagne.
Inshuro nyinshi uyu muhanzikazi yahakanye ibyo arengwa, avuga ko muri kiriya gihe yamaze iminsi 245 aba hanze ya Espagne, kuko yari mu bitaramo hirya no hino ku Isi.
Icyakora, yahageraga kenshi kubera umubano yari afitanye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Espagne, Gerard Piqué.
Uyu mugore avuga ko yabonye ibyangombwa bya burundu byo gutura muri Espagne mu 2015, kandi ko kuva icyo gihe yishyuye imisoro yose yasabwaga harimo ibarirwa muri miliyoni 17.2 z’amayero, ku buryo nta mwenda afitiye Leta ya Espagne.
Abamushinja bavuga ko uyu mugore yakoze ibinyuranyije n’amategeko kuko mu 2011 aribwo yagiye gutura muri Espagne, nyuma y’uko yinjiye mu rukundo byeruye n’uwahoze ari umugabo we Gerard Pique, bafitanye abana babiri.
Muri Nyakanga, begereye uyu muhanzikazi basaba ibiganiro ngo harebwe uko ibi babazo byakemurwa, ariko ntiyitaba ubusabwe bwabo.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwahisemo gutanga ikirego mu rukiko kandi bwifuza ko mu gihe azaba ahamwe n’ibi byaha, yafungwa imyaka umunani ndetse agacibwa n’indishyi ya miliyoni 24 z’amayero.
Ku birego nk’ibi byo kunyereza imisoro, Espagne yahagurukiye ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi b’umupira w’amaguru nka Lionel Messi , Cristiano Ronaldo , Neymar, Xabi Alonso n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!