00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah yandagaje Cindy Sanyu imbere y’itangazamakuru

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 August 2023 saa 10:09
Yasuwe :

Sheebah Karungi yibasiye Cindy Sanyu bari bahuriye mu kiganiro n’itangazamakuru, amubwira ko adakwiye kwishyira mu mubare w’ibyamamare Uganda ifite.

Cindy na Sheebah bamaze iminsi barebana ay’ingwe, bari bahuriye mu kiganiro giteguza igitaramo bagiye guhuriramo batumiwemo na Victoria University.

Ni ikiganiro gikomeje kugarukwaho na benshi muri Uganda cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023 kuri iyi kaminuza.

Ubwo iki kiganiro n’abanyamakuru cyari kigeze hagati Sheebah Karungi yikubise agenda kitarangiye ahasiga Cindy Sanyu n’abagiteguye bibaza ku bibaye.

Sheebah wari wariye karungu nyuma yo guhatwa ibibazo n’abanyamakuru batandukanye yafashe ijambo yegera aho Cindy Sanyu yari yicaye amubwira ko adakwiye kwishyira mu mubare w’ibyamamare muri Uganda.

Uyu muhanzikazi yagize ati “Reka nguhe amahirwe, icara hasi ntabwo uri icyamamare nitwe byamamare.”

“Icara, ndagira ngo nkubwire ikintu kimwe, iyo ibirori bibereye mu rugo umwanda wose uva aho wari uri ukaza mu ruganiriro (Saloon), iyo birangiye umwanda usubira aho ukwiriye kuba, njye ndarangije mureke kuntesha umwanya, mbasange Kololo (Ahazabera igitaramo).”

Cindy Sanyu watunguwe n’imyitwarire ya mugenzi we, yavuze ko Sheebah yikuye mu kiganiro kubera ko amutinya.

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko umunsi yahuriye ku rubyiniro rumwe na Sheebah azamukubita inshuro ku buryo azahita yikura mu muziki ntawe ubimusabye.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Kololo Independence Grounds ku wa 15 Nzeri 2023.

Bivugwa ko umwuka mubi uri hagati y’aba bahanzikazi watangiye mu 2018 ubwo Cindy Sanyu yashyiraga igitaramo cye ku itariki imwe niyo Sheebah yari yafashe.

Mu minsi ishize, Sheebah yavuze ko yemeye kuzahurira ku rubyiniro na Cindy Sanyu bagahangana ibyo we yise kongera kumuha umwanya wo kwigaragaza kuko yari amaze igihe atagaragara mu muziki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages