00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromae yahagaritse ibitaramo 14

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 April 2023 saa 11:39
Yasuwe :

Umuhanzi Paul Van Haver [Stromae] yahagaritse ibitaramo 14 yari afite muri Mata na Gicurasi, kubera ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe.

Stromae w’imyaka 38 ahagaritse ibi bitaramo mu gihe amatike yabyo yari yaguzwe agashira ku isoko. Birimo bibiri yari gukorera mu mijyi ya Amsterdam na Toulouse, na bitatu yari afite i Lyon.

Mu butumwa yasangije abakunzi be, Stromae yatangaje ko agomba kubaha amabwiriza agenga ubuzima bwe igihe butameze neza.

Ati "Ngomba kwemera intege nke zanjye nkahagarika ibi bintu, mu gihe ubuzima bwanjye butanyemerera gukomeza kuza kubonana namwe."

"Mbabajwe no kubagezaho aya makuru, ariko ngomba kumva ko hari ibyo ntagomba kurenga. Ndi kumwe n’umuryango wanjye, ngomba gufata umwanya wo kwiyitaho ngakira kugirango nkomeze ibitaramo bisigaye, igihe mbishoboye. Ndizera ko nzabaha amakuru meza vuba bishoboka."

Si ubwa mbere bibaye kuri uyu muhanzi, dore ko muri Werurwe 2022 nabwo yahagaritse igitaramo yari afite mu Bufaransa, gusa ntihatangajwe impamvu.

Bivugwa uyu muhanzi yaba afite umunaniro ukabije (Stress), ndese biteganyijwe ko azagaruka ku rubyiniro muri Kamena mu 2023 ataramira mu mijyi irimo Brussels, Lille na Paris.

Mu mpera ya 2015 uyu muhanzi yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe byaturutse ku munaniro ukabije yakuye mu bitaramo bizenguruka Isi, ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise Racine Carrée.

Hashize amezi atatu Stromae ataramiye muri Amerika na Canada, amurika album ya gatatu yise ‘Multitude’

‘Fils de joie’ imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya gatatu ya Stromae ‘Multitude’

Stromae avuga ko agomba kubanza kwita ku buzima bwe, akobana gutaramira abakunzi b'umuziki
Stromae yahagaritse ibitaramo 14 yari afite muri Mata na Gicurasi 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages