Stromae w’imyaka 38 ahagaritse ibi bitaramo mu gihe amatike yabyo yari yaguzwe agashira ku isoko. Birimo bibiri yari gukorera mu mijyi ya Amsterdam na Toulouse, na bitatu yari afite i Lyon.
Mu butumwa yasangije abakunzi be, Stromae yatangaje ko agomba kubaha amabwiriza agenga ubuzima bwe igihe butameze neza.
Ati "Ngomba kwemera intege nke zanjye nkahagarika ibi bintu, mu gihe ubuzima bwanjye butanyemerera gukomeza kuza kubonana namwe."
"Mbabajwe no kubagezaho aya makuru, ariko ngomba kumva ko hari ibyo ntagomba kurenga. Ndi kumwe n’umuryango wanjye, ngomba gufata umwanya wo kwiyitaho ngakira kugirango nkomeze ibitaramo bisigaye, igihe mbishoboye. Ndizera ko nzabaha amakuru meza vuba bishoboka."
Si ubwa mbere bibaye kuri uyu muhanzi, dore ko muri Werurwe 2022 nabwo yahagaritse igitaramo yari afite mu Bufaransa, gusa ntihatangajwe impamvu.
Bivugwa uyu muhanzi yaba afite umunaniro ukabije (Stress), ndese biteganyijwe ko azagaruka ku rubyiniro muri Kamena mu 2023 ataramira mu mijyi irimo Brussels, Lille na Paris.
Mu mpera ya 2015 uyu muhanzi yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe byaturutse ku munaniro ukabije yakuye mu bitaramo bizenguruka Isi, ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise Racine Carrée.
Hashize amezi atatu Stromae ataramiye muri Amerika na Canada, amurika album ya gatatu yise ‘Multitude’
‘Fils de joie’ imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya gatatu ya Stromae ‘Multitude’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!