00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromae yihariye ibihembo bya Victoires de la Musique bitangirwa mu Bufaransa

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 February 2023 saa 11:42
Yasuwe :

Paul Van Haver uzwi nka Stromae yegukanye ibihembo nyamukuru bya Victoires de la Musique, bitangirwa mu Bufaransa.

Stromae umaze kwegukana ibi bihembo inshuro 7, uyu mwaka yegukanye ibihembo birimo icy’umuhanzi wahize abandi mu bagabo ndetse na Album yahize izindi.

Uyu muhanzi ufite se w’umunyarwanda (Pierre Rutare) akaba akorera umuziki we mu Bubiligi, ni we muhanzi wari uhataniye ibihembo byinshi uyu mwaka kuko bigera kuri bine.

Ibi bihembo birimo umugabo wahize abandi ‘Best Male Artist’, Album ye nshya "Multitude" yari ihataniye igihembo cya ‘Album nziza’ , indirimbo yise indirimbo "L’enfer” yari ihataniye igihembo cy ‘Indirimbo nziza’, mu gihe iyo yise "Fils de Joie" yari ihataniye igihembo cy’indirimbo irimo ubuhanga mu mashusho (Best Audiovisual Creation).

Stromae yashimiye abategura ibi bihembo, umuvandimwe we Luc Van Haver ndetse n’umugore we Coralie Barbier bakomeza kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika.

Stromae w’imyaka 37 yegukanye ibi bihembo nyuma y’aho mu 2022 yahawe igihembo cy’icyubahiro (Président d’honneur) .

Album ye nshya "Multitude" igezweho, yagiye hanze mu 2022 ikaba ari iyo yagarukanye muri muzika nyuma yo kumara imyaka irindwi afashe akaruhuko.

Nyuma yo kwegukana ibi bihembo bibiri, uyu muhanzi yahise ashishikariza abakunda umuziki we gutangira kugura amatike y’igitaramo azakorera mu Bufaransa tariki 3 Werurwe 2023.

Iki ni kimwe mu bitaramo bizenguruka Isi bigamije kumurikira abakunzi be iyi album ya gatatu.

Ibi bihembo ‘Victoires de la Musique’ byari bitanzwe ku nshuro ya 38, abandi babyegukanye barimo umuhanzikazi Angèle wahawe igihembo cy’umugore witwaye neza.

Serge Lama yashimiwe ku ruhare agira muri muzika, naho Umuraperi Ninho album ye yise ‘Jefe’ yahawe igihembo cya album yacurujwe cyane kurusha izindi.

Stromae uyu mwaka yari ahataniye ibihembo bine, yegukanyemo bibiri
Stromae uyu mwaka yari ahataniye ibihembo bine
Album yahize izindi ni album ya gatatu ya Stromae aheruka kugarukana muri muzika nyuma y'imyaka irindwi y'akaruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages