Ku munsi wa Noheli tariki 25 Ukuboza 2015 ni bwo Tameka Tiny yahishuye ibyishimo atewe no kuba atwite inda nkuru ndetse mu gihe cya vuba akaba yitegura kongera konsa.
Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati, “Ndashimira inshuti n’umuryango ku mpano nziza za Noheli mwaduhaye, ariko by’umwihariko ndashimira umwami wavutse uyu munsi kuko yampaye impano buri wese yakwifuza.”
Uyu mubyeyi ntiyahishuye igitsina cy’umwana ateganya kwibaruka gusa yagaragaje ko akuriwe ndetse ko bimuteye ibinezaneza mu mutima we.
Uyu mwana Tameka Tiny atwite ni uwa kane agiye kubyara na T.I, ariko ni umwana wa karindwi kuri uyu muhanzi kuko hari abandi bana batatu yabyaye ku bagore batandukanye.
T.I na Tameka bakundanye kuva mu mwaka wa 2001, mu 2010 bakoreye ubukwe kuri Miami Beach muri Leta ya Florida, basezeranye bombi bafite abana babyaye hanze.



















TANGA IGITEKEREZO