Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gicurasi 2013, nibwo amarushanwa ya “Talentum 2” yakomereje mu ntara y’Amajyepfo, kuri site ya Huye, aho yabereye ku kigo cya Centre Amicale des Jeunes, Dushishoze.
I Huye, amarushanwa ya Talentum II yabashije kwitabirwa n’abagera kuri 15, barimo umukobwa umwe gusa, ariko wahise atsinda amarushanwa, aza ku mwanya wa 4.
Abagize akanama gatanga amanota bari bwana David Wad, umwalimu wa muzika muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, Producer Sam, utunganyiriza muzika muri studio ya ‘Talent Record’, bakaba bari bafashijwe na Emma-Claudine, umuyobozi mukuru wa Ikirezi Group.
N’ubwo abitabiriye aya marushanwa batari benshi cyane, ariko guhitamo batanu bazakomeza ntibyari byoroshye, kuko hafi ya bose bagaragaje ko bafite ubuhanga mu kuririmba, gusa byaje kurangira bakurikiranye gutya:
1. NIYONKURU Jean Marie Vianey
2. Nshimiyimana Majaliwa
3. Rugwiro Valentin
4. Dusabimana Allelluia Delphine
5. Mataratara Fred
Nyuma ya site ya Huye, hatahiwe site ya Musanze kuwa gatandatu tariki 25 Gicurasi, mu Nzu Mberabyombi (Salle Polyvalente) ya Muhoza.
Ahazakurikiraho:
– 01/06/2013: Ni site ya Kayonza, bikazabera ku ‘Kigo cy’urubyiruko cya Kayonza’ kiri ku murenge wa Mukarange,
– 08/06/2013: Ni site ya Rusizi bikazabera kuri ’Stade ya Rusizi’.
‘Talentum’ ni amarushanwa ategurwa na kampani 3 ari zo ‘Talent Detection Ltd, Ikirezi Group Ltd na IPromo Ltd, akaba iri mu mushinga zifatanyije witwa “Impano Development Project”, aho ari kuba ku nshuro ya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO