00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Talentum II: Kuri site ya Kigali, batanu bazakomeza bamenyekanye

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 12 May 2013 saa 02:19
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2013, nibwo hatangiye ku mugaragaro icyiciro cya mbere kibimburira “Talentum 2”, irushanwa ryo kuvumbura impano yo kuririmba ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri, aho ku musozo waryo uzaryegukana azahembwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda no gukorerwa indirimbo (iz’amajwi 5 harimo ifite amashusho 1) naho bane bakurikiye bakazahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 no gukorerwa indirimbo 1, no kumenyekanishwa.
Ku ikubitiro, aya marushanwa (…)

Ku ikubitiro, aya marushanwa yatangiriye kuri site ya Kigali kuri Maison des Jeunes/Kimisagara, ababashije kwitabira iri rushanwa bari 36 , hakaba hagaragayemo ubwiganze bw’abahungu dore ko bari 33 naho abakobwa 3 gusa, icyatangaje abantu ni uko 2 muri abo bakobwa babashije gukomeza mu kindi cyiciro cy’aya marushanwa.

Hakomeje:

1. Teta Jessica
2. Cyubahiro Serge
3. Dushingiye Burabyo Yvan
4. Ruberwa Tony
5. Mukazi Edrissia

Abatangamanota bari Mwalimu wa muzika muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bwana ‘David Ward’, ‘Piano’ utunganya muzika na ‘Davdanko’ na we utunganya muzika, dore ko bitari byoroshye mu guhitamo abazakomeza mu cyiciro kizakurikiraho.

Nyuma ya site ya Kigali, hazakurikiraho kuzenguruka mu ntara zose z’u Rwanda, aho amarushanwa azajya aba ari kuwa gatandatu ku matariki akurikira:

  18/05/2013: Hatahiwe site ya Huye, bikazabera kuri ‘Centre Amicable de Huye’ bakunze kwita kuri ‘DUSHISHOZE’,

  25/05/2013: Ni site ya Musanze, bikazabera kuri ‘Salle Polyvalente ya Muhoza’,

  01/06/2013: Ni site ya Kayonza, bikazabera ku ‘Kigo cy’urubyiruko cya Kayonza’ kiri ku murenge wa Mukarange,

  08/06/2013: Ni site ya Rusizi bikazabera kuri ’Stade ya Rusizi’.

‘Talentum’ nimarushanwa ategurwa na kampani 3 ari zo ‘Talent Detection Ltd, Ikirezi Group Ltd na IPromo Ltd, akaba iri mu mushinga zifatanyije witwa “Impano Development Project”.

Abagize akanama gatanga amanota
Batanu bakomeje mu kindi cyiciro
Bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages