Ibi byakozwe na Taylor Swift nyuma y’iminsi 10 ashyize ahagaragara album ya cumi yise ‘Midnights’ iriho indirimbo 20.
Ni ubwa mbere mu mateka y’uru rutonde rwa Billboard rumaze imyaka 64, umuhanzi umwe agira indirimbo 10 zikurikirinya muri Top 10 (imyanya ya mbere) zikayobora indirimbo 100 zikunzwe muri Amerika.
Uyu muhanzikazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagaragaje ko nawe yatunguwe n’aya mateka adasanzwe yakoze nyuma y’iminsi icumi gusa asohoye album.
Undi muhanzi wagerageje gukora nk’ibi ni umuraperi Drake wagize indirimbo 9 ziza muri Top 10 muri Nzeri ya 2021.
Midnights igisohoka byatumye urubuga rwa Spotify ruhagarara umwanya munini kubera umubare w’abantu benshi bashakishaga iyi album banyuze kuri uru rubuga rucurangirwaho umuziki.
Indirimbo 13 ziri kuri iyi album ya Swift zivuga ku majoro 13 uyu muhanzikazi yamaze akora umuziki adasinzira.
Taylor Swift yateguje abakunzi be biyita ‘Swifties’ ibitaramo yise ‘The Eras Tour’ bizabera mu mijyi itandukanye ya Leta Zunze ubumwe za Amerika n’ahandi hataratangazwa.
Reba ‘Anti-Hero’, indirimbo ya Taylor Swift iyoboye izindi kuri Billboard Hot 100



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!