N’ubwo baterura ngo bavuge neza itariki n’umunsi bazaziraho, abahanzi The Ben na Meddy bongeye gushimangira ko bateganya kugaruka mu Rwanda mu gihe cya vuba.
Ibi babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abafana babo kuri uyu wa Gatanu kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika, nk’uko IGIHE twari twabibatangarije.
Babajijwe iki gihe cya vuba icyo ari cyo, basubije ko bifuza kuza mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka cyangwa se mu ntangiriro z’umwaka utaha. Bavuga ko bakivugana n’abaterankunga bo mu Rwanda, imwe mu mpamvu bataramenya neza itariki nyayo.
Meddy yagize ati “Ni uko tubivuga wenda ntihite biba, ariko dufite gahunda yo kuza mu Rwanda kandi tuzaza. Nituza mu Rwanda tuzabakorera ibyo bashaka byose; tuzabataramira, tuzamarana nabo igihe kinini.”
The Ben yongeraho ati “Si kera kabisa, ahubwo ni vuba, turaje mu Rwanda, tugirane ibihe byiza nk’uko twabigiranye mbere.”
Umva ikiganiro kirambuye bagiranye n’Ijwi ry’Amerika:
Aba bahanzi bamaze amakenga abakunzi babo bagiye bakeka ko babaho nabi. Bagize bati “Nta kibazo cy’imibereho twagize”.
The Ben na Meddy bavuze ko bazaza mu Rwanda mu baje gusoza ibitaramo bise “Ndi Uw’i Kigali Tour”. Ibi bitaramo bavuga ko bazabitangirira tariki 5 Nyakanga mu mujyi wa Phoenix muri Arizona ho muri Amerika.
Aba bahanzi bavuze ko bateganya kuzenguruka ibihugu birimo Afurika y’Epfo. Bavuze ko bagiye gusohora indirimbo nshya irimo umudiho n’injyana y’umuco gakondo yitwa “Africa Mama Land”.
The Ben na Meddy bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki ya 4 Nyakanga 2010, bisobanuye ko bagiye kumarayo imyaka hafi itatu babayo.
Bakigerayo, bamaze igihe kigera ku mwaka badasohora indirimbo. Ubwo Lick Lick yajyaga kubana nabo nibwo bongeye kumvikana mu ndirimbo nshya.
Ubu haribazwa uko bazakora indirimbo mu gihe uyu Lick Lick avuga ko yagiye kwagura ibikorwa bye byiganjemo ibitandukanye n’ibya muzika mu yindi mijyi agatandukana n’aba basore.
Bigaragara ko aba bahanzi The Ben na Meddy bakiri mu bakunzwe cyane n’ubu mu Rwanda.
Ariko nyuma yo kujya muri Amerika kwabo, bigaragara ko bamwe mu bahanzi basize nka King James, Jay Polly, Riderman, Knowless, Urban Boyz n’abandi bamaze kwigarurira bidasubirwa icyizere cy’abafana benshi kandi bagaragaza ibikorwa bihambaye mu muziki wabo.



















TANGA IGITEKEREZO