00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yahishuye ibihe bidasanzwe yagiriye mu birori byo gukwa Pamella

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 17 December 2023 saa 09:47
Yasuwe :

Umuhanzi The Ben yahishuye ibihe bidasanzwe yagiriye mu birori byo gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella, byabaye ku wa Gatanu, tariki 15 Ukuboza 2023.

The Ben wari umutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda yo kuri uyu wa Gatadantu, yahishuye bimwe mu bihe byamukoze ku mutima muri ibyo birori.

Uyu muhanzi yavuze ko kubona yambitse impeta umukobwa amaranye imyaka ine ku mutima biri mu bihe byamukoze ku mutima, akumva amarangamutima atigeze agira mbere.

Yavuze ko kandi kubona nyirakuru mu bukwe bwe, byamurenze kuko yari aherutse kurwara akaremba ku buryo kumubona yitabiriye ubukwe bwe byari ibihe bidasanzwe.

Ati “Ikintu kimwe cyanshimishije ni gushyingirwa n’inshuti yanjye, byari ibihe bikomeye cyane, ikindi byansigiye ni ukubona Nyogokuru wanjye mu bukwe.”

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yavuze ko kandi ku wa Gatanu ubwo yasabaga akanakwa Pamella yari afite ubwoba, ariko ko uko amasaha yicumaga ariko bwashiraga.

Ati“Ndishimye cyane kuba ejo narabonye Imana, byari ibintu bidasanzwe, nari mfite ubwoba ariko uko umwanya washiraga niko bwagiye bushira. Nari mfite ubwoba bw’ibyishimo”

Yakomeje agira ati “Nubwo wari umunsi wacu, ariko wari umunsi w’ababyeyi, kandi barabisengeye. Ejo bundi nyogokuru yararembye bigera kure ariko kuba ejo yari mu bukwe bwanjye, byari ibitangaza cyane.”

The Ben kandi yashimiye umuryango wa Pamella wabakiranye yombi avuga ko bagomba gukuba kabiri tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre.

Ati “Ndabanza gushimira umuryango wa Pamella uburyo watwakiriye, natwe icyumweru gitaha tuzabakira bikomeye cyane.”

Uyu muhanzi umaze amasaha make, ashyize hanze indirimbo ‘Ni Forever’ yahimbiye umufasha we Uwicyeza Pamella, yavuze ko yamaze igihe kirekire ayandika.

Nubwo mu mashusho y’iyo ndirimbo hagaragaramo Pamella, The Ben yavuze ko atazakomeza kugaragara mu ndirimbo.

The Ben kandi yijeje abakunzi b’umuziki nyarwanda kwitegura ibikorwa bifatika mu 2024, avuga ko yizeye ko hari ibihembo mpuzamahanga bizataha mu Rwanda.

The Ben yiteguye kwakira Pamella n’umuryango we tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages