Umuhango wo gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella wabereye mu busitani bwitwa Jalia buherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo. The Ben yageze muri salle yabereyemo ibirori byo gusaba no gukwa ahagana saa Cyenda z’igicamunsi.
Yambariwe n’umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru Andy Bumuntu, Igor Mabano, umushoramari utuye muri Amerika Jimmy akaba inshuti y’akadasohoka ya The Ben, Umuraperi K8 Kavuyo, Christopher, OG The General, Intore Frank n’abandi.
Mu bindi byamamare byagaragaye muri ubu bukwe harimo Umuhanzi wa Gospel Israell Mbonyi, Anitha Pendo, Miss Josiane, David Bayingana, Muyoboke Alex, Noopja nyiri Country Records yakorewemo indirimbo The Ben yahimbiye Pamella, Uncle Austin, umukinnyi wa filime Yvan, Aristide Gahunzire wabaye manager wa Marina muri The Mane, Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports n’abandi.
Nubwo ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare ariko, Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy wari witezwe na benshi ntiyigeze ahagaragara.
IGIHE yamenye ko Meddy wari witezwe kwitabira ubu bukwe, atari bwitabire ahubwo ko azitabira umuhango wo gusezerana imbere y’Imana n’Itorero ndetse no kwiyakira uteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre. Aya makuru akomeza avuga ko uyu muhanzi azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Bivugwa ko Meddy yari umwe mu bagombaga kwambarira The Ben mu birori byo gusaba no gukwa, ariko gahunda zitunguranye zituma ahitamo kuzitabira umuhango wo gusezerana imbere y’Imana n’Itorero ndetse no n’Ibirori byo kwiyakira.
The Ben yahawe Pamella arapfukama atera indirimbo y’agakiza
Umuhango wo gusaba no gukwa wari uryoheye ijisho. Abageni bari bambaye bya kinyarwanda. Masamba ni we wasohoye Uwicyeza Pamella amuririmbira kuva aho yari ari n’abakobwa bamwambariye kugeza muri salle.
Masamba Intore yahaye The Ben indangururamajwi na we atera indirimbo y’agakiza, arapfukama aha Imana icyubahiro.
Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi bafatanyije na The Ben guhimbaza Imana
Israel Mbonyi yaririmbiye The Ben na Pamella indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yaririmbye Nina Siri, ageze hagati aririmba ’Thank You my God’ ya The Ben yafatanyije na Tom Close. The Ben yavuye mu byicaro afata indangururamajwi bafatanya "Ndaje".
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!