00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yashyize hanze izina ry’umuhanzi umuhangayikishije

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 26 April 2013 saa 09:26
Yasuwe :

Mugisha Benjamin wamenyekanye cyane ku izina rya The Ben, nyuma y’aho yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu yashyize hanze izina ry’umuhanzi umuhangayikishije wo mu Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’aho The Ben yatangaje ko hamwe na bagenzi be bari kumwe aho muri USA, bakurikirana muzika nyarwanda uko bwije nuko bukeye. Umuhanzi The Ben yibanzeho cyane ni umuhanzi urimo kuzamuka cyane mu njyana ya R&B uzwi nka Bruce Melodie.
Mu kiganiro Star Focus The Ben yatangaje amazina (…)

Mugisha Benjamin wamenyekanye cyane ku izina rya The Ben, nyuma y’aho yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu yashyize hanze izina ry’umuhanzi umuhangayikishije wo mu Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’aho The Ben yatangaje ko hamwe na bagenzi be bari kumwe aho muri USA, bakurikirana muzika nyarwanda uko bwije nuko bukeye. Umuhanzi The Ben yibanzeho cyane ni umuhanzi urimo kuzamuka cyane mu njyana ya R&B uzwi nka Bruce Melodie.

Mu kiganiro Star Focus The Ben yatangaje amazina y’abahanzi yumva barimo kuzamuka cyane mu Rwanda, abo bahanzi harimo: Bruce Melodie, Gisa na Christopher. Gusa ntiyaje guhishira uwo yumva ibihangano bye bikamutera ubwoba, The Ben yagize: “ Maze igihe kinini nkurikirana indirimbo za Bruce Melodie, ariko ni umuhanzi w’umuhanga cyane kuko afite ijwi ryiza kandi akoresha na neza, kuri njye rero mbona ari umuhanzi ufite ejo hazaza heza”.

The Ben yakomeje avuga ko akumbuye cyane ababyeyi be, inshuti ndetse n’abavandimwe.

Reba indirimbo " Telefone" ya Bruce Melodie.

Reba indirimbo " I am in love" ya The Ben.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages