00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yatangiye amasengesho yo kwiyiriza asengera ubukwe

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 8 December 2023 saa 11:55
Yasuwe :

The Ben yahishuye ko guhera mu ijoro ry’itariki 08 Ukuboza 2023, yatangiye amasengesho yihariye yo kwiyiriza asengera ubukwe bwe buzaba mu Cyumweru gitaha.

Tariki 15 Ukuboza 2023 azasaba nyuma akwe mu birori bizabera mu ihema riri ku Intare Conference Arena mu gihe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre, azasezerana imbere y’Imana anakire abashyitsi.

Mu kiganiro Breakfast with the Stars kuri KISS FM, yavuze ko yifuzaga gushaka umugore utazwi mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ati “Numvanga nzashaka umuntu utazwi mu myidagaduro. Twese tuba dufite ibyifuzo ariko Imana iratangaje. Pamela afite ukuntu akunditse kuko yarankuruye ndatwarwa wese”.

The Ben yageze muri Studio z’iyi radiyo ku isaha ya Saa Mbili n’Igice. Kuva mu rugo aho atuye i Gahanga kugera aho ikorera, yari kumwe n’abamucungira umutekano babiri barimo uzwi nka Yantare n’undi witwa Dany.

Yavuze ko nyuma y’ubukwe bwe, hari indirimbo ateganya gushyira hanze. Ati “Indirimbo izasohoka ku itariki 16 Ukuboza 2023 nyuma yo gusaba no gukwa. Ariko itangizwa n’inyuguti ya ‘N’ igasozwa na ‘R’ rero sinavuga izina ryayo kuko hazabaho irushanwa uzaritahura azahembwa”.

The Ben ubwo yageraga kuri iyi radiyo, yahawe ururabo n’abakobwa babiri barimo uwitwa Mercy na Carline bakora muri Kigali Protocol.

Yavuze ko kimwe mu bintu bimubangamira ari amarangamutima kuko ajya amuganza cyane.

Telefoni yagarutsweho arakwepa

Yabajijwe uko abajura baciye mu rihumye abamurindira umutekano babiri [bari no muri studio] bakamwibira telefoni i Burundi mu gitaramo. Yanze gusubiza icyo kibazo, ahubwo avuga ko Abarundi bamwakiriye neza.

Ati “Abarundi banyeretse urukundo. Nataramiye mu bihugu byinshi ariko i Burundi naratunguwe. Nabonye abantu mu biti kuri Aéroport Melchior Ndadaye. Naratunguwe”.

Mbere yo gucuranga indirimbo yitwa ‘Thank You My God’, yabajijwe umubano we n’Imana, maze ajya mu mateka y’uko yatangiye gusenga.

Ati “Mama ni umuntu usenga cyane. Hari igihe cya Afurika Haguruka yaberaga kwa Gitwaza. Numvise mfite ishyaka njya gusenga [...] Nari mfite iyerekwa. Njya nkumbura iriya minsi. Nari umwana ariko narose ndi kumwe na Yesu, arantwara.”

“Numvaga meze neza. Ikindi gihe ni mu 2004, Mama yararwaye cyane ku buryo byasaga nk’aho byarangiye. Njye namusigaragaho tugasimburana. Numvaga atari bukire mbona Imana irabikoze”.

Yagarutse kandi ku mpamvu yahisemo gusengera ubukwe bwe. Ati “Iyi isi rero irimo ibintu bisenya cyane, njye natangiye kwiyiriza, ndi mu masengesho yo gusengera ubukwe bwanjye.”

Mu kiganiro, The Ben yitegerezaga cyane umunyarwenya Mugisha Patrick uzwi nka Rusine ndetse hari aho yageze aravuga ati “Ndi umufana wa Rusine cyane aransetsa”.

The Ben w’ahahise n’uwa none

The Ben watangiye umuziki mu 2008, yavuze ko yishimira uburyo umuziki ukura.

Ati “Ejo nari kumwe na Dany Nanone. Ahubwo tumushyigikire azamurika album [...] Mu 2009, nasohoraga indirimbo nyinshi ariko ubu nta gitutu mfite pe kuko ubu nakabaye narasohoye indirimbo ariko icyiza ni uko [abandi] abahanzi bakora cyane”.

Ihangana na Bruce Melodie

The Ben yavuze ibivugwa ku ihangana rye na Bruce Meledie, ari ibintu bishingiye ku myidagaduro kandi ko ntawabihagarika.

Ati “Ikibazo ni uko byarenga hariya. Gusa nkunda Bruce Melodie. Iyo urebye usanga uruganda rw’imyidagaduro ruri gukura kandi hagomba kubaho ihangana. Abafana rero bagomba kwishimisha.

Abajijwe niba yakorana indirimbo na Bruce Melodie, yagize ati “Birashoboka cyane rwose”.

Uncle Austin watunguranye mu kiganiro, yabajijwe ikintu azi kuri The Ben abandi batazi asubiza ati “The Ben akunda abantu, aba akikijwe n’abantu”.

Umunyamakuru Sandrine Isheja we yavuze ko ajya atungurwa no kubona The Ben akigendana n’abantu bo mu 2009.

Muyoboke Alex we yabajijwe icyo avuga kuri The Ben asubiza ati The Ben ni we muririmbyi wa mbere ku Isi nemera. The Ben agira ubwoba, atinya ibintu byose bibi byamuturukaho”.

Muyoboke yagarutse ku mateka ye na The Ben ya kera, avuga ko hari igihe bagiye gufata amashusho y’indirimbo yitwa ’Urihe nkumire’ birangira bayibuze bafata amashusho ya ‘Amaso ku maso’.

Ati “Buriya iriya ni gospel ariko benshi bazi ko ari imitoma y’urukundo”.

The Ben yahise avuga ko muri icyo gihe yayoboraga abaramyi mu itorero. Ati “’Urihe Nkumire’ nanze kuyijyana kuko sinabishakaga. Uriya mukobwa mubona muri Amaso ku maso ni we wari kwifashishwa muri ’Uri he Nkumire’ yari indirimbo yanjye ya mbere.”

The Ben yavuze ko mama we yigeze kumusaba kuririmba nka Tom Close kuko yumvaga aririmba indirimbo nziza z’urukundo.

The Ben yasoje ikiganiro avuga ko umwaka wa 2024 ari uwo guha abantu ibyishimo kurusha indi yose yakozemo umuziki.

Ati “Tugiye gushimisha abantu".

The Ben asobanura ko Uwicyeza Pamela ari umukobwa w'igikundiro
The Ben na Pamela bazinjira muri Noheli ari umugabo n'umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages