Yabyemeye nyuma y’aho abanyamakuru benshi babisabye. Uwa mbere yabivuze agaragaza ko atari Gisa gusa ahubwo na Mr. Kagame, aheruka gusaba ko yazaririmba mu gitaramo cya The Ben.
The Ben mu gusubiza ati “Twabonye ubusabe bw’abahanzi batandukanye ntabwo ari abo ngabo. Mboneyeho kuvuga ko ntewe ishema na Gisa. na Mr Kagame hari amahirwe y’uko byashoboka.”
Aha ntabwo yahise yemerera Gisa kuzaririmba mu gitaramo cye, ahubwo nyuma undi yaje ati “Ubushize Yampano mwamuhaye umwanya mwiza wamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki, ndananyomoza uwavuze ko yaduhombeye kuko ni umuhanzi mwiza. Ndakomeza nanjye gushyigikira icyo Gisa yasabye ko mwamuha umwanya akaririmba mu gitaramo cyanyu kuko nari kugaruka mu muziki kandi mwifurije iterambere ku gitaramo mugiye gukora byaba byiza ku ruganda rwa muzika.”
The Ben bwo yahise yerura avuga ko Gisa nta kabuza azaririmba mu gitaramo cye. Ati “Gisa cy’Inganzo nk’uko nabigarutseho, Banyarwanda dufite impano iri kongera kugaruka mu muziki. Ngiye kubisaba, turamuha umwanya ku rubyiniro kuko arabikwiriye. Ntabwo nabajije abo dukorana munyihanganire.”
Uretse Gisa wasabye kuririmba muri iki gitaramo wanahawe umwanya undi wemerewe kuzaririmbamo ni Benno View uri mu bakizamuka na we wabisabiye mu kiganiro n’abanyamakuru.
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, azahuriramo na Bruce Melodie. Cyatewe inkunga na Airtel Rwanda, Tecno, Engen, Centrika ndetse n’ikinyobwa Mützig.
Kwicara muri iki gitaramo mu byicaro bya ‘Upper Zone’ ni 10.000 Frw, ‘Lower Zone’ ni 20.000 Frw, ‘Ground Floor’ ni 25.000 Frw, ‘Premium Zone’ ni 30. 000 Frw, ‘CIP Zone’ ni 50.000 Frw mu gihe mu byicaro bya ‘Corporate Zone’ ari 100.000 Frw.
Ushaka kugura itike anyura kuri www.ticget.rw, cyangwa agakanda *513*01*4#.
Byitezwe ko nyuma y’iki gitaramo, The Ben azifatanya na Bruce Melodie mu bitaramo bizenguruka Igihugu ateganya gukora mu 2026.
Gisa yasabiwe umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo mu gihe amaze iminsi mike yongeye kubura umutwe mu muziki. Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iyo yise “Nzaguhisha” ndetse na ‘Ku Mutima’.
Kuva yagaruka yagiye aririmba mu bikorwa bitandukanye birimo Diva Awards, Gen-Z Comedy n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!