00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Titi Brown yahuye n’umwana yitiriwe, nyina asuka amarira

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 12 October 2026 saa 05:17
Yasuwe :

Nimba ukoresha imbuga nkoranyambaga, ushobora kuba warigeze kuzibonaho amashusho yazisakayeho agaragaza umugore wari uri kumwe n’umwana we, avuga ko yamwise amazina y’umubyinnyi Titi Brown kubera urukundo amukunda.

Uyu mugore witwa Mutamuriza Germaine yise umwana we Iganze Titi Brown, ahita yitiranwa na Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown, usigaye ari n’umuririmbyi ndetse akaba yaranijiye mu bundi bucuruzi.

Mu kiganiro cyashyizwe kuri RUA Rwanda ku wa 12 Ukwakira 2026 yamusuye yitwaje uyu mubyinnyi, Mutamuriza watewe inda itateguwe agifite imyaka 17 yavuze ko yamenye Titi Brown ubwo yari avuye muri gereza.

Ati “Namumenye igihe bamufunguraga. Nibwo natangiye kumukurikirana cyane kuko nari mbonye telefone. Nyine urukundo sinzi ukuntu rwanjemo. Nkajya ngambirira nkavuga nti ‘Aho nzabyarira umwana hose, Mana uzampe umuhungu mwitirire uyu musore’... Nanjye nyine mpitamo kumwita Titi Brown. Ariko n’ubundi, naramukundaga pe! Ni uko ndi umukene, yari umusore w’urwego rwange”.

Akibona Titi Brown, Mutamuriza yasutse amarira menshi cyane, agira ati “Mumbabarire basi muzanire umwana bitiranwa, wenda mpite nipfira! Ese ubu Titi, mwambabariye basi mu rugo bakabona ko nahuye na we? Mana, urankunda basi reka ngupfukamire! Mana, uhabwe icyubahiro”.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, kuri uyu wa 12 Ukwakira 2026, Titi Brown yavuze ko na we yabonye ayo mashusho mu minsi ishize ariko akagira amatsiko yo gusura Mutamuriza ukibayeho mu buzima bugoye.

Ati “Iyo ubonye umuntu nk’uriya ugukunda, wafashe iyambere akitirira umwana we izina ryawe, ni ikintu gikomeye cyane. Nta bushobozi afite na we arakishakisha”.

Yakomeje avuga ko hari ubufasha bw’ibanze yamugeneye harimo n’impano ya telefone igezweho ya ‘Smartphone’.

Ati “Nange nta bintu bya Mirenge ngira, ariko natekereje kuba namwuzuriza inzozi ze. Nta kindi uba wamwitura, usibye kunezeza umutima we. Nagiye kumusura arambona arishima, mugurira telefoni ndanamuhahira kuko ni ho ubushobozi bwanjye bwagarukiraga”.

Kuri ubu, uyu mwana wiswe Iganze Titi Brown amaze kugira umwaka n’amezi arindwi y’amavuko.

Mutamuriza yemereye umunyamakuru Babu wabakoresheje ikiganiro ko uyu mwana namara kuzuza imyaka ibiri, Babu azamuvana muri ubwo buzima babayemo akajya kumurera, na cyane ko aturanye na Titi Brown bityo umubano we n’uyu mwana ukazoroha.

Titi Brown yahuye n'umwana yitiriwe
Titi Brown yahuye n'umwana yitiriwe, nyina asuka amarira y'ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages