Uretse mu Rwanda, twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Shoke” - Davis D Feat. Soso
Davis D yayihuriyemo na Soso. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko iyo abantu bakundanye baba bakwiriye kureba ku hazaza.
“Cana Itara” - Tom Close ft PFla & Green P
Tom Close yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na P Fla ndetse na Green P. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi na bagenzi be baba bagira inama abantu yo gushima umuntu akiri muzima aho kumushima yapfuye.
“Bebenjo” - Calvin Mbanda
Calvin Mbanda aba aririmba agaragaza ko hari igihe umuntu akunda undi akamwihebera ku buryo iyo amusize abura amahwemo.
“Ineza” - Isaac Mudakikwa
Isaac Mudakikwa ari mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu musore aba aririmba agaragaza ukuntu uwiteka ariwe buhungiro kandi kwibera muri we ariyo ya mbere mu buzima.
“Aniongoza Popote” - Papi Clever & Dorcas Ft Merci Pianist
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Papi Claver, umugore we Dorcas na Merci Pianist. Aba bahanzi baba baririmba ukuntu bayoborwa n’Imana, ahantu hose.
“Witwa Jambo” - Prosper Nkomezi
Ni indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi. Aba agaragaza uko Imana itanga ubuzima iyo umuntu abashije gukizwa no kwiyegereza Imana, akavuga ko gukizwa binatanga amahoro yo mu mutima.
“Sela” - Confy
Confy uri mu bamaze kubaka izina mu Rwanda, yishyira mu mwanya w’umusore ukunda umukobwa ariko afite impungenge ko atari yaba uwe.
“Ntaribi” - Kenny K-Shot, Pro Zed, Kivumbi King
Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi barimo Kenny K-Shot, Pro Zed na Kivumbi. Baba bagaragaza ko abantu bose ari babi.
“Just One Time (Uuuh)” - Kiki Toure Ft Kivumbi King
Ni iya Kiki Toure wo mu Burundi na Kivumbi King. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba baririmba, bishyize mu mwanya w’umusore usaba umukobwa kumwisanzuraho, bakishimana mu buryo bwuzuye.
Rusake - Zither Organ
Ni indirimbo ya Zither Organ uri mu bahanzi bakizamuka. Aba aririmba abaza abantu badafite abakunzi, niba babona ubutumwa bwa mu gitondo cyangwa niba babyutswa na Rusake.
“Umva Cher” - Yanky & Fabbystar (Angelmusic)
Ni indirimbo ya Yanky na Fabbystar. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba bagaragaza uburyo umuntu akunda umukobwa ariko abantu bagashaka kubateranya.
Indirimbo zo hanze…
“Best Couple” - Harmonize Feat. Rudeboy
“Down” - Diamond Platnumz x Masterpiece YVK ft Xman RSA & Lintonto
“Folded” - Kehlani
“Zenzele” - Uncle Waffles & Royal Musiq ft. CowBoii, Xduppy & Uncool MC
“War” - Bensoul
“Namipa” - Bayanni and Qing Madi
“Glory” - Victony
“Don’t Let Me Drown (From F1® The Movie)” - Burna Boy
“Bodies” - Offset & JID
“I Got You” - Jovial x Otile Brown
“C’est fort” - Soolking ft. Ninho
“FWU” - Don Toliver
“PITY THIS BOY” - ODUMODUBLVCK, Victony
“Midnight Sun” - Zara Larsson
“Florida Keys” - Ethan Bortnick
“Powerbank” - Tekno



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!