00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyisenge agiye guhindura imikorere ya muzika ye

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 29 May 2013 saa 11:11
Yasuwe :

Tuyisenge Jean De Dieu uzwi cyane ku izina rya Tora Kagame, akaba azwi nanone mu ndirimbo zo mu matora, kuri ubu yaba agiye guhindura imikorere ye muri muzika. Imwe muri iyo mikorere ni ugushyira ahagaragara amashusho y’indirmbo ze kugirango abakunzi batamuzi barusheho kumumenya.
Mu kiganiro na IGIHE, Tuyisenge yagize ati: “ Igihe maze muri muzika mfite indirimbo zirenga icumi, ariko imwe yonyine yitwa “Burera nziza” ni yo ifite amashusho, ni muri urwo rwego rero nsanga kudakora amashusho (…)

Tuyisenge Jean De Dieu uzwi cyane ku izina rya Tora Kagame, akaba azwi nanone mu ndirimbo zo mu matora, kuri ubu yaba agiye guhindura imikorere ye muri muzika. Imwe muri iyo mikorere ni ugushyira ahagaragara amashusho y’indirmbo ze kugirango abakunzi batamuzi barusheho kumumenya.

Mu kiganiro na IGIHE, Tuyisenge yagize ati: “ Igihe maze muri muzika mfite indirimbo zirenga icumi, ariko imwe yonyine yitwa “Burera nziza” ni yo ifite amashusho, ni muri urwo rwego rero nsanga kudakora amashusho y’indirimbo bishobora gutuma ntatera imbere, naje gusanga rero ngomba gushyira imbaraga mu gukora amashusho y’indirimbo zanjye”.

Ni muri urwo rwego Tuyisenge yiyemeje ko indirimbo nshya agiye gutangira gushyira ku mugaragaro zizajya zisohoka zifite n’amashusho, akaba agiye guhera ku yo yise “Duhinge neza” izava muri sitidiyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Mata 2013.

Ku itariki ya 23 Mata 2013, nibwo Tuyisenge yashyize hanze indirimbo yise “Gahoranimana”, agiye gutangira kuyikorera amashusho ku buryo mu cyumweru kimwe azaba arangiye ayageze ku bafana be.

Muri gahunda yo guhindura imikorere ya muzika Tuyisenge yavuze ko ukwezi kwa Nyakanga 2013 azaba amaze gukusanya alubumu izaba igizwe n’indirimbo 10 zifite amashusho, nyuma ategure igitaramo cyo kuyimurikira abafana be.

Reba indirimbo "Burera Nziza" ya Tuyisenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages