00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tyla aravugwa mu rukundo na Travis Scott

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 December 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Epfo, Tyla ari kuvugwa mu rukundo na Travis Scott, nyuma y’amakuru yatangajwe n’abari hafi yabo bavuga ko bombi baba bari mu mubano wihariye.

Amakuru Complex yahawe avuga ko “Travis na Tyla bahise biyumvanamo bikomeye bwa mbere bahuye, kandi umubano wabo wakomeje gukura ugenda urushaho gukomera mu gihe cy’umwaka ushize.”

Ibi byongeye kuzamura impaka zari zimaze igihe zivugwa ko aba bahanzi bombi baba bari mu rukundo. Mu Ugushyingo 2023, Travis Scott na Tyla bagaragaye babyina bari kumwe mu birori bya GQ Men of the Year byabereye i Los Angeles, nyuma gato yo gukorana indirimbo “Water (Remix)”.

Nyuma y’igihe gito, Tyla yahakanye ayo makuru mu kiganiro yagiranye na Complex, avuga ko ibyabaye byasobanurwaga nabi.

Ati “Nari ndi mu birori bya GQ, Travis yari umwe mu bitabiriwe nk’uwabaye umugabo w’umwaka, twari turi kwishimira uwo muhango. Bacurangaga remix y’indirimbo twahuriyemo, twari turi kubyina. Ni umuntu mwiza cyane. Mbere yo kumumenya sinari nzi icyo kwitega kuri we, nari mfite ubwoba buke. Arasetsa kandi ni umuntu mwiza.”

Mu minsi ishize, Travis Scott na Tyla bongeye gukorana indirimbo ‘PBT’ bafatanyije na Vybz Kartel. Mu mashusho y’iyo ndirimbo, Tyla na Travis Scott bahurira muri hoteli, bakagaragara bari kumwe mu bihe byiza, ibintu benshi bafashe nk’aho byasaga n’abagiye ku musangiro w’abakundana.

Nyuma y’aya makuru mashya avuga ko baba bari mu rukundo, amagambo amwe yo muri iyo ndirimbo yatangiye gufatwa nk’afite igisobanuro cyihariye. Travis Scott aririmba ati “Uri mwiza cyane, nkwifuza nk’uwanjye, kandi ndifuza kukwambika impeta.”

Aya amagambo benshi bagaragaje ko ashobora kuba yerekana amarangamutima ya Travis Scott kuri Tyla.

Kugeza ubu, nta n’umwe muri aba bahanzi uratangaza ku mugaragaro iby’uyu mubano, ariko ibimenyetso bikomeje gutuma abakunzi babo n’abakurikiranira hafi umuziki ku rwego mpuzamahanga bakomeza kubyibazaho cyane.

Travis Scott yakundanye n’abantu batandukanye bazwi barimo Kylie Jenner bafitanye abana babiri, Rihanna bavuzweho gukundana mu 2015–2017, cyane cyane mu bihe bakoranaga mu muziki no mu bitaramo, Justine Skye n’umunyamideli Rojean Kar (YungSweetRo).

Tyla we nta na rimwe aravugwa mu rukundo.

Tyla aravugwa mu rukundo na Travis Scott

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages