00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tyla ari kwigizayo Rema na Wizkid kuri Billboard

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 10 January 2024 saa 04:28
Yasuwe :

Indirimbo ‘Water’ ya Tyla yasimbuye ‘Essence’ Wizkid yakoranye na Tems, ndetse na ‘Calm Down’ Rema yakoranye na Selena Gomez, ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard.

Tyla Laura Seethal ukoresha izina rya Tyla mu muziki akomeje kwandika amateka abikesha indirimbo ‘Water’ imaze ibyumweru 14 kuri Billboard Hot 100.

‘Water’ yasimbuye ‘Essence’ ya Wizkid ndetse na ‘Calm Down’ ya Rema ifasha Tyla kuba umuhanzikazi wa mbere muri Afurika ufite indirimbo iri ku mwanya wa 7 kuri ruriya rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe ku isi.

Kuva ‘Water’ yasohoka iri mu ndirimbo zakunzwe cyane ku rubuga rwa TikTok bitewe n’amashusho uyu muhanzikazi yafatiwe mu Rwanda ari kwimenaho amazi ayibyina, bikururia benshi kuyisakaza.

Iyi ndirimbo kandi iri mu nke zo muri Afurika zihataniye igihembo mu cyiciro cya ‘Best African Performance’ mu bihembo Grammy Awards bizatangwa muri Werurwe 2024.

Tyla ari kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga
Tyla yataramiye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages