Uyu mu DJ ugiye gucurangira abanya-Kigali ku nshuro ya mbere abarizwa mu itsinda ry’ababahanzi bayoborwa na DJ Maphorisa muri sosiyete yise Blaqboy Music Label.
Tyler ICU ari mu rugendo rw’ibitaramo ari gukorera hirya no hino ku Isi, azava i Kigali yerekeza mu Bwongereza aho afite ibitaramo bine mu mijyi irimo Manchester, Londres na Birmingham.
Austine Baloyi [Tyler ICU] azanzwe utunganya indirimbo (Producer) yakoze izirimo “Good For That” ya Cassper Nyovest ndetse na “Banyana” ya DJ Maphoria.
Izi ndirimbo ni zimwe mu zatumye uyu musore yamamara bikomeye muri muzika ya Afurika y’Epfo.
Uyu musore ukundwa na benshi mu njyana y’Amapiano yavukiye Tembisa muri Johannesburg yinjiye muri muzika mu 2006. Tyler ICU agiye kuza i Kigali afite album ebyiri zirimo Amapiano Effect na Money Heist.
“Banyana”- imwe mu ndirimbo za Tyler ICU yahuriyemo na DJ Maphorisa
“Mnike” imwe mu ndirimbo za Tyler ICU zigezweho muri iki gihe


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!