00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Uburyohe bw’ umurya w’inanga ya Sophie Nzayisenga bwashimishije benshi

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 11 October 2014 saa 10:03
Yasuwe :

Umuhanzikazi Sophie Nzayisenga na Melchior Ntahonkiriye uzwi ku izina rya "Sindirimba" wo mu Burundi, baraye bakaraze umurya w’inanga karahava, imbere y’imbaga y’Abarundi n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo nyinshi; iki gitaramo cyabereye mu nzu y’ubuhanzi izwi cyane mu Bubiligi yitwa BOZAR-Bruxelles.
Icyo gitaramo cyanitabiriwe kandi n’ Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Félex Ndayisenga na Musare Faustin, Umujyanama wa mbere w’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.
Umuhanzi w’ (…)

Umuhanzi w’ Umunyarwandakazi Sophie Nzayisenga waturutse by’ agahebuzo yashimishije abari aho cyane, baryoherwa n’ ubuhanga bwe mu gucuranga inanga, aho ayiherekezanya umubyimba; ijwi rye ryihariye bitewe n’uburyo rihanitse kandi rigenda rihinduka byanyuze amatwi y’abitabiriye igitaramo ndetse n’ ubutumwa bwubaka buri mu ndirimbo ze, nabwo bwakiriwe neza.

Mu buhanga bwinshi, Sophia yashimishije benshi

Mu ndirimbo za Sophia zishimiwe cyane n’Abanyarwanda n’inshuti zabo, usangamo amateka y’u Rwanda, gukangurira abantu kubana mu mahoro no gukunda amahoro ndetse agera n’aho yibuka se wamwigishije akamuririmba.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nzayisenga yavuze ko yanejejwe cyane n’abantu benshi bitabiriye igitaramo ku buryo byamutunguye, ikindi kandi icyamunejeje kuruta byose ngo ni uburyo Abanyaburayi baha agaciro umuntu uririmba anacuranaga inanga bakamutega amatwi nta rusaku, bituma bumva neza injyana n’amajwi nk’uko buri muhanzi aba abyifuza.

“Birerekana ko hano bazi guha umuhanzi agaciro rwose”.

Ibi kandi yabihurijeho na mugenzi we w’i Burundi, Melchior Ntahonkiriye, uririmba akoresheje inanga ya Kirundi, akaririmba asa n’uwongorera; n’ubwo aba yongorera, ijwi rye ryumvikanaga neza mu byuma.

Umuhanzi w'Umurundi Ntahonkiriye nawe yagacishijeho

Melchior Ntahonkiriye yagaragaje ubuhanga mu gukaraga umurya w’inanga, atanga ubutumwa bwerekeye cyane cyane gukangurira abantu amahoro no kuba maso.

Umwihariko wa Nyahonkiriye ni uko aririmba avanga Ikirundi n’ Igifaransa, ibintu byatumye inshuti z’u Burundi n’u Rwanda zisobanukirwa neza ibyo yaririmbaga.

Sophia n'inanga ye
Ntahonkiriye aririmba avanga Ikirundi n'Igifransa, ibintu byashimishije abatari bake
Abanyarwanda, Abarundi n'inshuti zabo bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages