00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’U Rwanda ni igihugu cyambyaye, ndagikumbuye nzagaruka’ - Corneille

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 June 2013 saa 05:18
Yasuwe :

Umwe mu bafana yatumye umuhanzi Corneille Nyungura [ufite inkomoko mu Rwanda] avuga amagambo amuri ku mutima, ‘ko u Rwanda ari igihugu cyamubyaye kandi ko agikumbuye ndetse ko azarugarukamo’.
Muri iki kiganiro cyanyuze kuri twitter, uyu mufana wa Corneille uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya 1key yagize ati “Wekend nziza nawe [...]. Dutegereje igitaramo cyawe i Kigali muvandimwe.”
Undi mufana yahise amusubiza ati “[Corneille] yavuze ko atazigera akoza ukuguru kwe mu Rwanda nyuma y’ibyabaye ku (…)

Umwe mu bafana yatumye umuhanzi Corneille Nyungura [ufite inkomoko mu Rwanda] avuga amagambo amuri ku mutima, ‘ko u Rwanda ari igihugu cyamubyaye kandi ko agikumbuye ndetse ko azarugarukamo’.

Muri iki kiganiro cyanyuze kuri twitter, uyu mufana wa Corneille uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya 1key yagize ati “Wekend nziza nawe [...]. Dutegereje igitaramo cyawe i Kigali muvandimwe.”

Undi mufana yahise amusubiza ati “[Corneille] yavuze ko atazigera akoza ukuguru kwe mu Rwanda nyuma y’ibyabaye ku babyeyi be!!! Uzategereza uhebe....”

Corneille Nyungura nawe yaje guhita asubiza agira ati “Navuze ibyo mu gihe cy’umubabaro utagira ingano ariko ukuri ni uko u Rwanda ari igihugu cy’ababyeyi, ndagikumbura, kandi nzagaruka, biranditse.”

Aya magambo kandi yavuzweho na Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo wagize uti “Imiryango y’u Rwanda ikinguye ku bakobwa n’abakobwa bayo bose. Nta wuhezwa iwabo. Corneille, igihe cyose uzaba witeguye!”

Nyungura, w’imyaka 36, yavukiye mu Budage mu 1977 ku babyeyi b’Abanyarwanda. Yaje kuza mu Rwanda aba ari ho akurira. Ababyeyi be n’abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Icyo gihe yahungiye muri Congo nuko aza kujyanwa mu Budage kuba ku bahoze ari abaturanyi b’umuryango we mu Budage. Icyo gihe yari afite imyaka 16. Mu 1997 Nyungura yaje kuva mu Budage ajya gutura muri Canada ari naho yakomereje ubuhanzi bwe.

Mu Rwanda haheruka kuza umuraperi uba mu Bufaransa witwa Gaël Faye uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi. Uyu muraperi yazananye n’umwe mu bacuranzi ba Corneille Nyungura mu Rwanda.

Corneille yanditse kuri twitter ko ateganya kuzagaruka mu Rwanda

Reba indirimbo Nyungura aheruka gusohora yitwa ’Le Paradis’

Umva kimwe mu bihangano bya 1Key wasabye Corneille kuzagaruka gukorera igitaramo mu Rwanda:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages