00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo butandukanye abahanzi bo mu Rwanda bikoraho ku mitwe

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 25 April 2013 saa 11:40
Yasuwe :

Nyuma y’aho usanga abahanzi bo mu Rwanda bamwe na bamwe bavugwaho ibintu bitandukanye, haba kwambara nabi cyangwa kutiyitaho mu buryo butandukanye, kuri ubu hari inyogosho abahanzi benshi bamaze kugenda bashyira ku mitwe yabo.
Tumaze gukora ubushakashatsi ku mafoto y’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse n’amashusho agaragara mu ndirimbo zabo, twakoze urutonde rwa bamwe mu bahanzi bafite inyogosho zitandukanye.
Reba amwe mu mafoto y’inyogosho z’abahanzi bo mu Rwanda.

Nyuma y’aho usanga abahanzi bo mu Rwanda bamwe na bamwe bavugwaho ibintu bitandukanye, haba kwambara nabi cyangwa kutiyitaho mu buryo butandukanye, kuri ubu hari inyogosho abahanzi benshi bamaze kugenda bashyira ku mitwe yabo.

Tumaze gukora ubushakashatsi ku mafoto y’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse n’amashusho agaragara mu ndirimbo zabo, twakoze urutonde rwa bamwe mu bahanzi bafite inyogosho zitandukanye.

Reba amwe mu mafoto y’inyogosho z’abahanzi bo mu Rwanda.

Amag The Black ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo " Uruhinja".
Allioni ni umuhanzi wazamutse vuba bitewe n'uburyo yitwara kuri stage.
Alpha Rwirangira ni umuhanzi ukunzwe cyane muri aka karere k'Afurika y'Iburasirazuba bitewe n'amwe mu marushanwa yagiye yegukana, aho wavuga " Tusker Project Fame"
Edsha ni umuhanzi uzwiho kuririmba by'urwungikiranye rw'amagambo, akaba akora injyana ya HipHop
Young Grace ni umuhanzi umaze kumenyekana cyane, cyane cyane yamenywe na benshi mu irushanwa rya PGGSSII
Claude Kabengera ni umunyamakuru kuri radio imwe hano mu Rwanda, akora ikiganiro cya Sunday Night
Bulldogg ni umwe mu bahanzi bamenyekanishije injyana ya HipHop hano mu Rwanda
Benzo, ni umwana ukiri muto cyane ariko umaze kumenyekanisha muzika ye, akaba akora injyana ya HipHop
Knowless, ni umuhanzi umaze kubaka izina mu njyana ya R&B hano mu Rwanda, akaba amaze no kwitabira irushanwa rya PGGSS inshuro eshatu.
Khizz hano ifoto yafashwe arimo gukora amashusho y'indirmbo ye
King James ni umuhanzi wegukanye irushanwa rya PGGSSII akaba kandi ari umwe mu bahanzi baririmba injyana ya R&B bakunzwe
Lil G ni umuhanzi wamenyekanye akiri muto cyane
Uyu musore yitwa Kjohn akaba ari umwe mu banyamakuru bazwiho kuzamura ibihangano by'abahanzi
Lil Ngabo yamenyekanye ari umwana muto cyane aho yaje kuba ari mu itsinda " Inshuti z'ikirere" ryari ririmo abahanzi nka, The Ben, Riderman, K8, NPC, Tom Close ndetse n'abandi.
Lizza Kamikazi ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo " Rahira" yakoranye na The Ben.
Yitwa Momo, ni umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat, kuri ubu8 ari mu bahanzi barimo kuzamuka neza
Mico ni umuhanzi akaba n'umwe mu batunganya ibihangano by'abahanzi (Producer), kuri ubu akaba ari no mu irushanwa rya PGGSSIII
Bruce Melodie, ni umuhanzi uririmba injyana ya R&B kuri ubu uhangayikishije abahanzi benshi bahuriye muri iyo njyana bitewe n'ijwi rye.
Mani Martin ni umuhanzi umaze kwinjira mu njyana gakondo, aho ubu atagipfa kuirimba izindi ndirimbo zisanzwe, gusa bitavuze ko ataziririmba.
Nizzo ni uwo mu itsinda rya Urban Boys
Paccy ni umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya HipHop nk'umukobwa wayikoraga
Sandra Miraji ni umuhanzi ukora injyana ya HipHop
Tom Close ntajya ahindura imisatsi ye
TMC abarizwa mu itsinda rya Dream Boys
Ziggy ni umuhanzi wabarizwaga mu itsinda rya The Brothers, akaba n'umunyamakuru kuri radio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages