00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushyamirane hagati ya Producer Ma-Riva na Clement burarushaho gufata indi ntera

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 4 June 2013 saa 04:57
Yasuwe :

Kuva aho Producer Ma-Riva ahereye Producer Clement Ishimwe indirimbo ‘Imitobe’ yari iya Two4Real igasubirwamo n’abahanzi benshi yitwa "Kanda Amazi", ibibazo birarushaho kwiyongera ku mpande zombi.
Producer Ma-Riva aravuga ko mu ikorwa ry’amashusho y’izi ndirimbo zombi hagaragajwe agasuzuguro. Avuga ko atishimiye kuba indirimbo "Kanda Amazi" yarahawe Meddy Sareh ngo abe ari we uyikora kandi nawe avuga ko asanzwe akorera abahanzi amashusho, bityo ko ari we wagombaga kuyikora.
Aganira na (…)

Aganira na IGIHE, Ma-Riva yagize ati “Njyewe na Clement ntacyo twakabaye dupfa ariko kubera agasuzuguro ke ntabwo nabigumana ndajya mu nkiko. Nabahaye indirimbo bityo n’ibijyanye nayo byose ni njye wakagombye kubikurikirana”

Ku rundi ruhande, Producer Clement Ishimwe we avuga ko nta gasuzuguro kabayeho, ko ahubwo babanje kubaza Ma-Riva indirimbo azakorera amashusho hagati ya "Imitobe" na "Kanda Amazi" nuko agahitamo gukora imitobe.

Clement ati “Indirimbo yakoze ikosa arayiduha; yayihaye abantu babiri icyarimwe zikorwa ari ebyiri. Ntabwo rero ari we wari gukora amashusho yazo zombi zari kuza zisa cyane. Twabanje kumubaza iyo akora nuko we ahitamo ‘Imitobe’”.

Ma-Riva ariko we avuga ko atari ko byagenze ko atari kwanga gukora indirimbo ye. Avuga ko nta wigeze aza kumubaza indirimbo azakora hagati ya "Imitobe" na "Kanda Amazi" nk’uko Clement yabivuze.

Ma-Riva avuga ko yahisemo guhita abatanga gushyira hanze amashusho y’iyo ndirimbo kandi ko yiteguye guhangana nabo.

Clement avuga ko mu minsi mike bitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo Kanda Amazi.

Imitobe igaragaramo Dj Pius mu gihe Kanda Amazi izagaragaramo abahanzi Jay Polly, Christopher, Knowless, Dream Boyz n’abandi.

Amashusho y'indirimbo "Kanda Amazi" ari gutunganywa na Producer Meddy Sareh (uri i buryo) aha ari kumwe na Clement Ishimwe [Foto: Mpirwa/Inyarwanda]
Aya ni amwe mu mashusho azagaragara mu ndirimbo "Kanda Amazi" [Foto: Mpirwa/Inyarwanda]
Mu gihe indirimbo "Kanda Amazi" irimo abahanzi benshi, "Imitobe" yo igaragaramo aba babiri bagize itsinda rya Two4Real

Reba amashusho y’indirimbo "Imitobe" yakozwe na Ma-Riva:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages