Ubwo umuraperi Paccy yaterwaga inda n’uwamutunganyirizaga indirimbo Producer Lick Lick, mu Rwanda havuzwe amagambo menshi y’uko ngo aho gukora akazi kabo abatunganya indirimbo basigaye birara mu bahanzi bakabatera inda.
Kuba Paccy yarakomeje guhishahisha kenshi ko iyo nda itari iya Producer Lick Lick nyuma ariko bikaza kumenyekana ko ari iye, nabyo byatumye hari abavuga ko abahanzi b’abakobwa bahitamo guhisha izina ry’uwabateye inda kugira ngo batarushaho guha urwaho ababyeyi bakunze kwikoma abakobwa bajya mu buhanzi.
Muri iki gihe umubare w’abakobwa batererwa inda mu buhanzi urarushaho kwiyongera. Bamwe mu bamenyereye iby’ubuhanzi nyarwanda baganiriye na IGIHE bagaragaza uku kwiyongera kw’abakobwa batererwa inda mu buhanzi biteye inkeke.
Bavuga kandi ko ibi bishobora gutinyisha abandi bakobwa bafite impano kureka kujya mu muziki.
Umwe mu bafite aho bahurira kenshi n’umuziki nyarwanda waganiriye na IGIHE yagize ati "Impamvu nyamukuru ni uko mbona abakobwa akenshi binjira mu muziki badaterwa inkunga n’umuryango ku buryo bakoresha uko bashoboye ngo bamenyekane akenshi bikageza aho batanga ruswa y’igitsina nkuko basaza babo bivugwa ko batanga amafaranga."
Ibi byerekana neza ko hakiri impungenge zikomeye z’uko aba bakobwa baterwa inda n’abantu bafite isano ya hafi n’ibikorwa byabo bya muzika ndetse akenshi bitwaje inyungu z’uko bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki wabo.
Undi nawe umenyerewe mu bya muzika yabwiye IGIHE ati "Ingaruka mbona ibi bifite ku muziki nyarwanda ni uko bizaba bikomeye mu minsi iza kuba twagira abahanzi b’abakobwa b’ibihangange."
Urutonde rw’abakobwa bamaze gutererwa inda mu buhanzi:
1. Oda Paccy
Ntihagombye kuba hacyandikwa inkuru z’uko Paccy yatewe inda na Lick Lick ugereranyije n’imyaka igera kuri ibiri ishize. Gusa, gutwitira mu muziki kwa Paccy atewe inda n’uwamutunganyizaga indirimbo, Producer Lick Lick iteka bifatwa nk’imbarutso yatumye hatangira kuvuga cyane ko abakobwa basigaye batererwa inda mu buhanzi bw’iki gihe mu Rwanda.
Kuva yamutera inda, Producer Lick Lick, ukunda guhisha byinshi itangazamakuru, yakomeje kubica hirya no hino ngo ahishe umwotsi wabyo kugeza aho ahanganira na Paccy ku maradiyo bemeza ko Lick Lick atari we wamuteye inda.
Usubije ibihe inyuma ariko, uhita sobanukirwa neza impamvu nyakuri yabyo; ’ni uko byari guhita bimenyekana ko gutwita kwa Paccy byatewe no kujya mu muziki kwe’.
Gusa amaherezo y’inzira yaje kuba mu nzu ubwo Lick Lick yitiriraga umwana we amazina ye “Mbabazi” nuko IGIHE dutangaza ko umwana Paccy yabyaye ari uw’uwamutunganyirizaga indirimbo Producer Lick Lick.
Mu 2012, ubwo yamurikaga Album ye ya mbere yise “Miss Presidend” Paccy yanamuritse umwana yabyaranye na Lick Lick, umwana wari uteruwe na nyina.
2. Ganzo
Kuva ashyize hanze indirimbo yitwa “Nta bwoba” mu mwaka wa 2009, izina Ganzo ryatangiye kumvikana hirya no hino mu Rwanda nk’umwe mu bahanzi b’igitsina gore.
Uyu we yaje afite akarusho k’uko yamenyekaniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, hamwe mu hantu hafatwa nka kimwe mu bicumbi by’inganzo nyarwanda.
Ganzo yaje kurushaho kwamamara biturutse no ku ijwi rye rinini rijya kumera nk’iry’abagabo, bikaba umwihariko we.
Ariko nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Umunyarwanda”, mu mpera za 2012 Ganzo ntiyongeye kumvikana cyane mu buhanzi kuko yiteguraga kwibaruka. Ntiyifuje gutangaza uwamuteye inda, yemeza ko ntaho ahuriye no kuba icyamamare ngo avugwe mu itangazamakuru.
Gusa ariko, guterwa inda kwe byagiye bivugwaho kwishi aho bamwe bemeza ko bifitanye isano no kuba yari ari mu muziki, aho abantu benshi bamumenyeye abandi bakarushaho kwita ku buzima bwe bwa buri munsi.
Ubu muri Gicurasi 2013 Ganzo ari kwita cyane ku mwana we w’amezi abiri ari nayo mpamvu n’ubu atakigaragara cyane mu muziki. Yabwiye IGIHE ko ntacyo yifuza gutangaza kuri ubu.
Amakurur IGIHE dufite yemeza ko muri Nyakanga uyu mwaka Ganzo azongera kugaragara mu ndirimbo nshya n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi.
3. Jozy
Kugeza n’ubu mu itangazamakuru haracyacicikana impaka z’urudaca ku wateye inda uyu mukobwa wamenyekaniye cyane ku buahanga bw’ijwi rye atsinda amarushanwa ya Talent Detection.
Bimwe mu bitangazamakuru byagiye bivuga ko ngo yaba ari uwamutunganyirizaga indirimbo Producer Jimmy ariko Jozzy akabihakana agira ati “Gutwita ndatwite, ariko abanyamakuru barimo baravuga ibintu ntababwiye bantesha agaciro n’ubwo wenda ibyo nakoze bitakampesheje ariko ni amakosa yanjye, ntabwo nigeze ntangaza ko Jimmy ari incuti yanjye, kuko yari producer wanjye kandi kuva kera nababwiye ko mfite indi nshuti ariko ntashaka ko ijya mu itangazamakuru”.
Jozy yatangaje ko yitegura kubyara muri uku kwezi kwa Kamena, ari nabwo hitezwe ko se w’umwana atwite azamenyekana.
4. Daniellah
Impano y’uyu mukobwa yavumburiwe muri Studio ya Kayitare Wayitare Dembe yitwaga MCLO, ubwo yakorerwaga indirimbo yitwa “Impfubyi”. Iyi ndirimbo yahise yamamara mu Rwanda hose mu mwaka wa 2009. Uku gukundwa kwe kwatumye n’izindi ndirimbo yakoze nka “Ngenza Buhoro” yaririmbanye na Paccy Oda, “Sinamuvaho” n’izindi.
Ibi byose ariko byaje kuba amasigaracyicaro nyuma y’aho aterewe inda n’umusore wamufashaga nk’umujyanama we mu kuzamura ubuhanzi bwe nuko Daniellah asa n’uhagaritse ubuhanzi bwe. Umwana we ubu afite amezi agera kuri arindwi.
Kugeza n’ubu nta kanunu k’amakuru ye mu buhanzi wasanga mu itangazamakuru.
5. El Poeta
Umuraperi Zuena wamenyekanye cyane ku izina rya El Poeta yakuriye muri kamere za gihanzi aho yaje guhita anatererwamo inda n’umuraperi P’Fla wabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gang.
Iyi nda yatewe yavutsemo umwana muri Mutarama 2010 nuko bamwita “Ntwari Ortis”. Poeta avuga ko kuvuka kw’uyu musore byaje no kuba ipfundo ryo kurushaho gukundana n’umuraperi P’Fla.
Urukundo rw’injyana ya Hip-Hop rwaje kwinjiza uyu mukobwa mu itsinda rya Imperial Mafia State ryaje guhinduka IMS Imperial Mind State, itsinda yabanagamo na P’Fla wamuteye inda.
Gusa ariko aba bo bari mu bahanzi mu Rwanda bakundana cyane ndetse banabana nk’umugabo n’umugore.
6. Zouzou Zulaika
Zouzou ntiyamenyekaniye cyane mu muziki no mu kuririmba no guhanga n’ubwo ari imwe mu mpano ze. Afite indirimbo zizwi ebyiri zirimo iyo kwibuka n’izindi yakoranye n’abahanzi benshi.
Ntibyakunze kuvugwa ko yaba yaramenyaniye n’abamuteye inda mu buhanzi ariko inshuti ze za hafi zivuga ko ubuhanzi bwe bwamuhuje n’abantu benshi barimo n’uwo babyaranye.
Mu kwezi gushize kandi IGIHE twabatangarije ko umwana yabyaye yahisemo kumwita “Hirwa Gihozo Amina Henryta”, amazina akomora kuri Hirwa wo muri KGB wari inshuti ye magara. Iki nacyo ni kimwe mu bimenyetso by’isano ridasibangana Zouzou yagiranye n’ubuhanzi nyarwanda.
N’ubwo bimeze gutya ariko, hari bamwe mu bahanzi b’igitsina gore babasha kwitwara neza bakagera ku ndunduro z’intego bihaye mu buhanzi bwabo.
Hari n’ababasha gukuramo inshuti magara; aho twatanga urugero rwa Liza Kamikazi bivugwa ko umugabo we (nawe w’umuhanzi) bamenyaniye cyane bakanakundanira mu kuririmba.
Ikindi ni uko kuri ubu umuziki usigaye utunga benshi mu bakobwa bawitwaramo neza ku buryo aho kugira ngo ababyeyi basomye uutonde nk’uru babuze abana babo kujya mu buhanzi barushaho ahubwo kubagira inama z’uko barushaho kwitwara neza no kwitrwararika mu mpano zabo.



















TANGA IGITEKEREZO