00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Udukoryo Twinshi”, indirimbo nshya ya Active na Danny ikomoza kuri Miss Rwanda, Senderi na Ama-G

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 27 October 2013 saa 09:12
Yasuwe :

“Udukoryo Twinshi”, ni indirimbo nshya y’itsinda rya Active na Danny Nanone yahagurukije Kigali yose bitewe n’ibyo ivugamo. Yasohowe mu majwi n’amashusho kuri uyu wa Gatanu, ikorerwa muri Incredible Label ya Bernard Bagenzi.
Ukiyumva, uryoherwa n’injyana yayo idunda ibyinitse mu buryo bunyuze amatwi, ariko ukanayumvana ibitwenge byinshi kubw’amagambo ayigizeho yerura akavuga kuri bimwe mu byamamare mu muziki nyarwanda, ndetse na Nyampinga Mutesi Aurore uherutse guserukira u Rwanda muri (…)

“Udukoryo Twinshi”, ni indirimbo nshya y’itsinda rya Active na Danny Nanone yahagurukije Kigali yose bitewe n’ibyo ivugamo. Yasohowe mu majwi n’amashusho kuri uyu wa Gatanu, ikorerwa muri Incredible Label ya Bernard Bagenzi.

Uhereye ibumoso ni Tizzo, Sano Dereck na Olvis bagize Active, ntibiyumvisha impamvu Aurore yanze kwambara nk'abandi kandi yari ari mu marushanwa

Ukiyumva, uryoherwa n’injyana yayo idunda ibyinitse mu buryo bunyuze amatwi, ariko ukanayumvana ibitwenge byinshi kubw’amagambo ayigizeho yerura akavuga kuri bimwe mu byamamare mu muziki nyarwanda, ndetse na Nyampinga Mutesi Aurore uherutse guserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2013 akanga kwambara nk’abandi avuga ko byaba ari uguta umuco.

Indirimbo "Udukoryo Twinshi" ya Active na Danny:

Igitangira, Derek Sano atangira arimbamo umuhungu avuga ko ngo yamubeshye ko akundana na Knowless. Agakomeza aririmba umukobwa uvuga ko ari inshuti ya Tom Close na King James, ariko ibi byo bikaba bisa n’ibigenda bimenyerwa mu Rwanda ko abahanzi baririmba bavuga amazina y’ibindi byamamare, ku buryo ntacyo bitwaye.

Birushaho gutungurana aho Tizzo yunganira Derek aririmba aganisha kuri Nyampinga Aurore, agira ati “Uyu musister afite udukoryo twinshi, turamuzi ni mwiza pe. Dore ejo bundi u Rwanda rwari rubonye umudali but wapi yadusigiye rage. Nikamuuliza ni nini? Arahakana avuga ko atambara bikini, aho ndabyumva ni sawa da kuko nanjye iby’umuco simbica ku ruhande ma; ese buriya turi kumwe cyangwa se turi twenyine, ese kuri piscine, nanjye nakuraho wa?”

Kuri aya magambo, Tizzo yabwiye IGIHE ko kuri we yumva nta kibazo na gito ateje. Ati “Oya nta kibazo ni uko mvuga ibyabayeho kandi sintunga urutoki umuntu runaka, sinzi ko nyampinga yabyumva nabi ni ibintu byabayeho, muri iriya ndirimbo “Udukoryo Twinshi” twaririmbyemo ibintu byabayeho muri showbiz nyarwanda byaba ibisekeje cyangwa se ibabaje.”

Tizzo yaririmbye akomoza ku kuba muri aya marushanwa Nyampinga w'u Rwanda yaranze kwambara bikini nk'abandi avuga ko bitari mu ndangagaciro z'umuco nyarwanda
Nyampinga Mutesi Aurore, avuga ko Active atabazi ariko ko no kuririmbwa kuri we ntacyo bimutwaye

Tizzo yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyatanzwe na Producer Bernard Bagenzi, ari nawe wayitunganyije.

Ati “Igitekerezo twagihawe na manager, ubutumwa burimo ni ukwigisha umuntu kugira ngo najya gukora ikintu acyuzuze cyangwa se abyihorere, gusohoza akazi umuntu aba yahawe. Kujya mu kintu ukigiyemo ntukijyemo igice kugira ngo hatagira ingorane uhura nazo kuko wakigiyemo igice.”

Aganira na IGIHE, Nyampinga Aurore we yavuze ko Active atabazi, avuga ko ibyo baririmbye ntacyo bimutwaye. Yanavuze ko yanze kwambara utwenda tugufi mu rwego rwo kubungabunga umuco nyarwanda.

Ati “Ntabwo mbazi nta n’ubwo indirimbo nyizi, biriya nabikoze mbizi kandi mbishaka ikindi ni uko iyo ugiye ahantu nka hariya guhagarira igihugu uba ugomba gukora ibyo ushoboye byose kandi neza, hari ibintu byinshi byatumye mpitamo kwambara kuriya kuko inkuru yaravuzwe cyane ko umukobwa wo mu Rwanda yanze kwambara kuriya bitewe n’umuco w’iwabo bo niba babinenga njye ntacyo bintwaye buriya wenda igihe nikigera hazagenda uwo bishimira. Ibyo dukora ntabwo ari ko bose babifata kimwe njyewe nabikoze kugira ngo mpeshe ishema u Rwanda, ubwo ubifata yuko nagisebeje cyangwa nabigenje nabi bambabarire.”

Umva icyo Nyampinga avuga ;

Muri iyi ndirimbo kandi harimo igitero kirimo amagambo akarishye ya Danny Nanone werura akanenga imiririmbire ya bamwe mu baraperi bagenzi be aho akoresha amagambo amwe namwe nk’umusaza [ryitiranwa n’indirimbo nshya yavuzweho cyane Ama-G aheruka gusohora] n’ijambo “Bafana Banjye byose birashoboka” iyi ikaba yari intero n’inyikirizo bya Senderi International Hit mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III.

Umuraperi Danny Nanone

Mu kuririmba Dannny Nanone ukoresha ishusho y’umuhanzi usa cyane na Ama-G The Black, anenga imirapire ye avuga ko ari umunyarwenya, nk’uko bakunze kubivuga. Ati “Rap zirangwira, induru ye n’indirimbo ze bitaniye he? Basi se amagambo ye na beat ye bihurira he?”

Danny anumvikanisha ko Senderi atari umuhanzi ukunzwe aho amwigana nyuma akumvikanisha abantu bamukwena cyane.

Twagerageje kuvugana na Danny Nanone ariko ntibyadukundira.

Umuraperi Ama-G The Black

Mu kiganiro na Ama-G The Black byumvikanamo ko ari mu baririmbwe muri iyi ndirimbo, yabwiye IGIHE ko atarayumva, ariko ko hari umuntu ugiye kuyimuzanira akayumva. Ati “Bambwiye ko bandirimbye bansebya, ngiye kuyumva”.

Yongeraho ariko ko yatunguwe cyane, ati “Nta kintu gitangaje nayivugaho, ni kuriya nayibonye niba umuntu ajya muri studio akumva ko agomba kubwira abafana be asebya undi muhanzi ubwo ni uko. Nkeka ko nta kibazo mfitanye na Danny kandi njyewe nta n’ikibazo nari mfitanye n’undi muhanzi wese.”

Umva icyo Senderi avuga ;

Senderi we avuga ko Danny Nanone ashobora kuba yaratewe n’amadayimoni, ati “Ni ukunsenya, ni ukunkura isahani ku munwa, icyo nakora ni ukumusengera kandi abafana banjye ntibumve ayo magambo.”

Senderi ari kuririmba muri PGGSS III, aha ni mu Karere ka Ngoma

Mu Rwanda bikunze kuvugwa ko hari abahanzi bamamara nyamara atari bo bafite impano kurusha abandi, muri iki gihe cyo higanje indirimbo nyinshi ziririmba zivugamo amazina y’abandi bahanzi mu buryo bwo guhangana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages