Mu gitaramo cyabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa 29 Kamena 2013, hagaragaye udushya twinshi. IGIHE twabakusanyirije tumwe muri two n’amafoto yatwo.
Dore tumwe muri two:
1. Kamichi yizihirijemo isabukuru y’amavuko; Nyina yari mu bari baje kumushyigikira
Kamichi yahiriwe no gushyigikirwa bidasanzwe ku munsi we w’amavuko, 29 Kamena kandi atakoresheje imbaraga nyinshi mu kuririmba nk’ibisanzwe..
Yamanitse icyapa kiriho ifoto ya Kamichi, amasaha arenga atatu atamanura, dore ko Kamichi yaririmbye ari ku mwanya wa nyuma.
2. Bimwe mu byuma byari muri stade byari birimo umuriro w’amashanyarazi:
Umusore utifuje utatangaje izina rye yafashwe n’amashanyarazi ipantaro ivamo, ariko ntiyagira ikindi kibazo.
3. Ubugufi bw’umufana wa Senderi bwatumye atangaza abantu:
Umufana wa Senderi yanyuze mu maguru y’abasore bashinzwe umutekano ntibabimenya, bisanga ari kubyinana n’itsinda, Urban Boyz kuri Stage.
Uko Senderi yaririmbaga indirimbo Nsomyaho, niko umufana we yasomaga ku gasembuye (Primus) anabyina.
Senderi yabyinishije umusore usa nka Safi neza neza, mu myenda n’imbyino z’ikizuru, yiganjemo amabara y’ingwe.
4. Imodoka ya Danny mubereye agasaraba:
Danny Nanone yanze kugenda mu modoka y’abahanzi, ubwo yari mu ye ageze ku gishushu ataha imupfiraho.
IGIHE duheruka kubatangariza ko Danny umwaka ushize yafotwe ari gufashwa gusunika iyo modoka ye yanze kugenda.
5. Knowless yagaragaje itandukaniro mu kwiyerekana
Knowless yazamutse kuri Stage atwawe mu ngobyi nk’umwamikazi. Yari afite ababyinnyi bamufashije kugaragaza ko yakoze imyiteguro myinshi ku buryo abantu bagiye bagaragaza ko banyuzwe n’uko yiyerekanye.
Yagaragaje kandi ko ari umwe mu bashobora kurushaho guhanga udushya twinshi mu bitaramo bya LIVE y’uyu mwaka.
6. Platini wo muri Dream Boyz yiyibukije ko yigeze kubaho umubyinnyi:
7. Riderman n’inzoga kahize:
Muri iki gitaramo Riderman yajyanye ku rubyiniro icupa n’amakaziye by’inzoga mu rwego rwo kuryoshya indirimbo ze zirimo Abanyabirori na Horo.
IGIHE twari twamukurikiranye kuva kare, aho yashakaga ibikoresho byo kuza kwifashisha ngo ukwiyerekana kwe (performance) kuze kuryoha.
8. Hari hamanitse amateleviziyo ya rutura:
9. Hatangijwe akanama nkemurampaka
10. Charly yagaragaye muri PGGSS inshuro ya gatatu:
Charly ni umwe mu bahanzi bakunze kugaragara muri PGGSS afasha abahanzi barushanwa mu kuririmba LIVE. Ni umwe mu bahanzi kandi uvugwaho impano akaba afite indirimbo zizwi. Yongeye kugaragara ku nshuro ya gatatu muri iri rushanwa rya PGGSS.
11. Abahanzi benshi bazanye ababyinnyi;
Andi mafoto menshi kanda hano http://www.flickr.com/photos/77694792@N02/



















TANGA IGITEKEREZO