Uyu muhanzi w’imyaka 26 yakoze impanuka ikomeye avuye iwe yerekeza mu gitaramo i Luwero. Ni nyuma y’ikindi gitaramo cyabereye ahitwa Nimrod Beach mu gace ka Mukono cyabaye mu ijoro ryo kuwa 26 Kanama 2022.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka y’imodoka bigaragara ko yangiritse cyane, gusa benshi mu batanze ibitekerezo bavuga yaba yatewe n’umunaniro ukabije.
Mu masaha make ashize uyu muhanzi yari yashyize ubutumwa kuri Twitter ahumuriza abafana aho yanditse agira ati “Njye n’itsinda ryanjye twakoze impanuka tujya i Luwero. Bantu banjye ba Luwero ubu twabikoze turi bazima, turacyariho kandi sinshobora gutegereza kukubona iri joro.”
Uyu muhanzi si ubwa mbere ahuye n’impanuka ikomeye dore ko mu 2019 muri Gicurasi, Fik Fameica yaguye ku rubyiniro avunika amaguru. Icyo gihe yari mu gitaramo cyabereye i Mbale.
Fik ukoresha akazina ka Fresh Bwoy yatangiye kwamamara cyane mu 2015 ubwo yari mu maboko y’inzu ifasha abahanzi ya Black Man Town.
Rapper @FFameica survives nasty accident on his way to Luweero for an extra concert at Nimrod Beach.
His situation is not alarming. #ZzinaLifestyle #FikFameicaLiveInConcert #ZzinaUpdates pic.twitter.com/og2Bsjsr2e
— 100.2 Galaxy FM Zzina! (@GalaxyFMUg) August 28, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!