00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umuraperi Fik Fameica yarusimbutse

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 August 2022 saa 07:19
Yasuwe :

Umuraperi Walukagga Shafik wamamaye nka ‘Fik Fameica’ ukunzwe cyane mu muziki wa Uganda yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka yakoze ubwo yari yerekeje mu gace ka Luwero.

Uyu muhanzi w’imyaka 26 yakoze impanuka ikomeye avuye iwe yerekeza mu gitaramo i Luwero. Ni nyuma y’ikindi gitaramo cyabereye ahitwa Nimrod Beach mu gace ka Mukono cyabaye mu ijoro ryo kuwa 26 Kanama 2022.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka y’imodoka bigaragara ko yangiritse cyane, gusa benshi mu batanze ibitekerezo bavuga yaba yatewe n’umunaniro ukabije.

Mu masaha make ashize uyu muhanzi yari yashyize ubutumwa kuri Twitter ahumuriza abafana aho yanditse agira ati “Njye n’itsinda ryanjye twakoze impanuka tujya i Luwero. Bantu banjye ba Luwero ubu twabikoze turi bazima, turacyariho kandi sinshobora gutegereza kukubona iri joro.”

Uyu muhanzi si ubwa mbere ahuye n’impanuka ikomeye dore ko mu 2019 muri Gicurasi, Fik Fameica yaguye ku rubyiniro avunika amaguru. Icyo gihe yari mu gitaramo cyabereye i Mbale.

Fik ukoresha akazina ka Fresh Bwoy yatangiye kwamamara cyane mu 2015 ubwo yari mu maboko y’inzu ifasha abahanzi ya Black Man Town.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages