Hashize iminsi mu bitangazamakuru binyuranye, hatangazwa amakuru yavugaga ko kugeza ubu umwuka utari mwiza hagati ya Alex Muyoboke, umenyerewe ho kuba umujyanama mu bahanzi nyarwanda batandukanye, ndetse n’umusore utunganya muzika muri studios zitandukanye, uyu akaba yitwa Junior Multisystem.
Ahanini ngo ibi bibazo biraturuka ku mwenda ungana n’amafaranga 300.000 uyu Junior abereyemo umugabo witwa Jack Ross uba muri Canada, uyu akaba ari umuyobozi wa studio ya Bridge Recodz, ndetse aya mafaranga akaba yarahawe Junior, kugira ngo yemere kuba Producer w’ifatizo muri iyi studio, ariko ngo akimara kuyafata, yavuye muri studio, yerekeza ahandi.
Iki kibazo rero cyaje gukomeza gukururuka, maze birangira Bridge Recodz igiye mu buyobozi, bityo Junior ategekwa kwishyura aya mafaranga yose, bitaba ibyo, akaba agumye mu maboko y’ubutabera kugeza igihe abonekeye, kuko ngo hari hashize igihe yaratereye agati mu ryinyo.
Muyoboke Alex yaje muri iki kibazo ate?
Iminsi yaricumye, ari nako ubuyobozi bwa Bridge Recodz bukomeza kwibutsa ikibazo cyabwo, ibi bikaba byaraje kuviramo Junior kwitaba kuri Brigade ya Nyamirambo, nyuma yo kumugezaho inyandiko zimusaba kwitaba ebyiri zose, yicecekera, ntanitabe.
Muyoboke avuga ko Junior yahamagawe ageze kuri Brigade nawe ahamagara Muyoboke, amusaba kuza kumutakambira mu buyobozi ngo yoroherezwe ntafungwe, ndetse anamwishingire, dore ko icyo gihe Junior yakoraga muri Super Level, kandi uyu Muyoboke nawe akaba yari umujyanama wa Urban Boyz, ba nyir’iyi nzu itunganya muzika.
Muyoboke yagize ati: “ Uyu ni umugabo azwi nk’umuhemu hose, iyo ntanahaba yari gufungwa, bari bamukuye mo n’inkweto ni ukuri kw’Imana”
Junior we rero ahanini, ngo abona ko kuba Muyoboke avuga ko ngo yamufashije, ari ukumusebya byabuze urugero, kuko ngo nta mpamvu yo kumuha ubufasha, kuko ngo nta ntacyo bapfana.
Tuganira yagize ati: "Uyu mugabo kuko yirukanywe na Urban Boyz arashaka kunzamukira ho, kuko ibye bihora ari rwaserera. Aramfasha se agira akazi akora?”
Muyoboke yaje kubwira Igihe.com, ko ibyo byose biba, hari umugabo Dj Theo, uyu akaba ari manager wa Bridge Recodz, ndetse anongera ho ko Senderi International Hit, nawe yari ahari, ndetse uyu Senderi akaba ari n’inshuti magara ya Junior.
Dj Theo yumvikanye kuri radio mu mujyi wa Kigali agira ati: “Iyo Muyoboke ataza kuhaba Junior aba yarafunzwe pe, ahubwo Muyoboke niwe watumye tutishyurwa ayacu”
Senderi nawe ati: “ Ibyo bintu nanjye ndabizi, ndamutse ahubwo mbeshye n’Imana yampana pe!nijye ubwanjye wari ubatwaye mu modoka, bavuga ko ngo Bagiye gukemura ibibazo. Gusa numvaga Muyoboke avuga ko ngo ari bumufashe, ngo ntagire ikibazo!”
Umuntu agendeye ku byo Junior Yavuze, aha wakwibaza niba umuntu afasha mugenzi we ari uko bafite icyo bapfana cya hafi, dore ko yakomeje kuvuga ko ntacyo Muyoboke yamufashije kuko ngo ntacyo bapfana, ariko na none ku rundi ruhande, umuntu akaba yakwibaza niba koko ari ngombwa n’iyo waba wafashije umuntu, ko bigomba gukwira mu bitangazamakuru.
Ifoto yo hejuru ni Muyoboke na Junior



















TANGA IGITEKEREZO